Leta nshya y’Ubudage irashaka kujya iha akazi abakozi babishoboye 400,000 buri mwaka bavuye mu bindi bihugu kugira ngo ihangane n’icyuho mu mibare y’abatuye igihugu n’ibura ry’abakozi mu mirimo y’ingenzi, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.
Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo y’uhagarariye ishyaka FDP mu nteko ishinga amategeko Christian Dürr yabwiye ikinyamakuru cy’ubukungu WirtschaftsWoche avuga ko hari ikibazo cy’abakozi.
Agira ati: “Ubu buke bw’abakozi bafite ubushobozi bumaze kuba ikibazo gikomeye kandi biri kumanura cyane ubukungu bwacu. “
Yongeraho ati: “Twabasha gukemura ikibazo cy’abakozi bari gusaza ari uko gusa dufashe imigambi isobanutse ku bimukira… Tugomba kugera ku bakozi babishoboye 400,000 bavuye mu mahanga vuba bishoboka.”
Amashyaka yashyize hamwe ari ku butegetsi mu Budage ashyigikiye umugambi wo kuzana inzobere mu mirimo itandukanye zo mu bihugu byo hanze y’Ubumwe bw’Uburayi no kuzamura umushahara fatizo ukagera kuma-Euro 12 (asaga 14,000Frw/27,000Fbu) ku isaha kugira ngo gukora mu Budage bikurure benshi.
German Economic Institute iteganya ko abakozi bazagabanukaho abarenga 300,000 muri uyu mwaka kuko hari abakozi benshi bakuze bagiye kiruhuko cy’izabukuru kurusha abakiri bato binjiye ku isoko ry’akazi.
Icyo cyuho byitezwe ko kiziyongera kikagera ku barenga 650,000 mu 2029, ibyo bikageza ku bucye bw’abari mu myaka yo gukora baziyongera bakagera kuri miliyoni eshanu mu 2030.
Nyuma y’imyaka myinshi y’imbyaro nkeya, kugabanuka kw’ingufu z’abakozi ni igisasu kibangamiye cyane ukwizigamira kw’abakozi mu gihe runaka kiri imbere ku Budage, aho abakozi bacye bashobora kuzaba bafite umugogoro wo guhemba abari mu zabukuru benshi bari kuryoha mu kigereranyo cy’imyaka myinshi yo kuramba bafite.
Uwineza Adeline