Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko Perezida Yoweri Museveni agiye kohereza mu Rwanda umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo kugirana ibiganiro na Perezida w’u Rwanda nyuma y’aho umuhungu we ,Gen Kainerugaba aherutse kwihaniza abashaka kurwanya Perezida Kagame Yise Nyirarume.
Iyi nkuru ivuga ko perezida Museveni ashishikajwe muri iki gihe no gushaka gukemura amakimbirane amaze imyaka hagati ya Uganda n’u Rwanda no kubyutsa umubano w’ibihugu byombi mu bijyaanye n’ubucuruzi mu karere n’ituze rya politiki
Amakuru ikinyamakuru Chimpreports kivuga ko gikura mu buyobozi bwo hejuru bw’u Rwanda avuga ko umusirikare mukuru wa Uganda azagera I Kigali muri iyi weekend.
Iyi nkuru iravuga ko hari itsinda rya mbere ryo mu mutwe w’abasirikare badasanzwe ba Uganda tyamaze kugera I Kigali rije kwitegura urwo ruzinduko nk’abazaba bashinzwe umutekano w’uwo musirikare mukuru.
Uru ruzinduko ririmo kwitabwaho mu ibanga rikomeye rurafatwa nk’intambwe ikomeye mu kugerageza kuzanzahura imibanire y’ibihugu byombi irimo igitotsi kuva mu mpera za 2017.
Kuva icyo gihe ,ibihugu byakomeje kurebana ay’ingwe ndetse bamwe batekereza ko bishobora no kujya mu ntambara yeruye bishinjanya gushyigikira abarwanya uruhande rumwe cyangwa urundi no guhungabanya guverinoma zombie.
Umwe mu batanze amakuru aragira ati”Kizaba ikintu cyahindura umukino umuyobozi uzoherezwa mu Rwanda nabashagusubiza mu buryo imibanir myiza hagati y’ibihugu bibiri by’ibivandimwe”
Mu Rwanda ,bivugwa ko uyu muyobozi mukuru mu ngabo za Uganda azagirana ibiganiro na Perezida Kagame.
Mu minsi ishize ,Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba yagize atya atungura abamukurikirana ku mbuga nkorananyambaga aha gasopo abarwanya Perezida Kagame yise nyirarume ,abanyarwanda n’abagande bavuga ko byari bikenewe
Kugeza ubu imipaka y’ibihugu byombi imaze imyka ibiri itakiri nyabagendwa ,aho abanyarwanda bagiriwe inama yo kutajya muri Uganda ku mpamvu z’umutekano wabo,ibicuruzwa byavaga muri Uganda nabyo bikaba bitakemerewe kugera ku isoko ry’u Rwanda iki gihugu cyakuragaho asaga miliyoni 200 z’amadorari buri mwaka
Perezida Yoweri Museveni yari aherutse kohereza mugenzi we w’u Rwanda ubutumwa bwazanwe na Ambasaderi Adonia ayebare bwari bunakubiyemo amakuru y’ibikorwa UPDF irimo mu burasirazuba bwa Repupulika ya Demokarasi ya Congo
Uwineza Adeline