Major Dieudonne Kasereka yakuwe ku mwanya w’umuvugizi w’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ahabera ibikorwa bya gisirikare byiswe Socola I
Mu muhango w’ihererekanyabubasha wabereye muri Teritwari ya Uvira kuwa Gatanu tariki ya 21 Mutarama 2022 , Maj Kasereka yahererekanije ububasha na Lt Elongo Kyondwa Marc wamusimbuye kuri uwo mwanya.
Maj Kasereka yari amaze imyaka 3 ari umuvugizi wa Operasiyo Socola I ikorera muri Kivu y’Amajyepfo, ifite icyicaro muri Teritwari ya Uvira. Maj Kasereka yabwiye Rwanatribune ko yazamuwe mu ntera akaba yahawe n’igisirikare cya FARDC inshingano nshya , aho agiye gukorera mu biro by’umugaba w’ingabo zirwanira mku mazi (Naval Force General Staff ) mu murwa mukuru Kinshasa.
Lt Elongo wamusimbuye we yari asanzwe akorera mu gace ka Gemena ho mu ntara ya Ubangi y’Amajyepfo aho nawe yari asanzwe ari umuvugizi w’ingabo muri ako gace.
Maj Dieudonné Kasereka yashimye abanyamakuru bo muri Congo Kinshasa no hakurya yayo kubw’uko bakoranye anashimira abaturage ba Kivu y’Amajyepfo kubw’umuhati bagaragarije ingabo mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ihakorera.
Maj Dieudonné Kasereka abanyamakuru bazamukumbura cyane cyane Rwandatribune,aho atahwemaga kudutangariza ibiri kubera muri Kivu y’amajyepfo,tukaba tumwifurije akazi keza.
Mwizerwa Ally