Mugitondo cyo kuri uyu wa 21 Mutarama 2022, umupolisi witwa Minani Pierre yishe n’abagizi ba nabi , batamenyekanye, nyuma yo kumwambura ipikipiki yarariho, hanyuma bakamutemagura n’imipanga.
Uyu Minani pierre yari asanzwe ari umupolisi ushinzwe kubika ibikoresho bya komine Taba , intara ya Gitega. Uyu mugabo bakaba bamusanze yapfuye kandi bigaragara ko yishwe atemagujwe imipanga ,ngo kuko basanze acyuzuyeho amaraso , bivugwa kandi ko ngo yaba yatezwe avuye mukazi , bakamwambura ipikipiki yakoreshaga ,ubundi bakamwica.
Nubwo byagenze gutya nta muntu n’umwe mubihishe inyuma y’ubugome wari yamenyekana, ariko hamaze gufatwa abantu 5 bakekwaho gukora ubu bwicanyi , ubu bakaba bari mu maboko y’ubutegetsi.
Ibi byabaye nyuma y’uko ntabyumweru bibiri bishize hishwe undi mupolisi witwa Niyumveko Leopord nawe wishwe anizwe n’abagizi ba nabi bamutegeye munzira muri komine Bugendana. Abaturage bo barasaba ubuyobozi gukora iperereza ryimbitse ngo bamenye ikihishe inyuma y’ubu bwicanyi.
Twagerageje kuvugisha umuyobozi wa komine Taba kuri iki kibazo nti twabasha kumubona k’umurongo we wa Telephone ☎️ kugeza dusoye iyi nkuru.
UMUHOZA Yves