Mu masaha y’umugoroba Ku Cyumweru taliki 23 Mutarama 2022, hasohotse itangazo ryasinyweho n’ubuyobozi bw’Ihuriro nyarwanda ry’abaganga bigenga rivuga ko abarwayi bari basanganywe ubushingizi bafatiye mu bigo bya BRITAM, SANLAM na RADIANT batazongera kuvurwa keretse bino bigo nibyishyura umwenda bifite.
Ubuyobozi bw’iri huriro buvuga ko uzemererwa kuvurwa ari uziyishyurira icyiguzi cyose, 100%.
Iki cyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Dr Savio Mugenzi Dominique.
Rivuga ko icyemezo cyo gufata ziriya ngamba cyafashwe nyuma y’Inama yahuje abayobozi b’amavuriro yigenga barenga 130.
Risobanura ko iki cyemezo cyafashwe kubera ko ibigo by’ubwishingizi twavuze haruguru bimaze amezi ari hagati y’atanu n’umwaka bitishyurira abakiliya babyo serivisi bahawe n’amavuriro yigenga.
Kubera kutishyurwa, ngo byagize ingaruka ku mikorere y’ayo mavuriro bityo ishyirahamwe ry’abaganga bakorera muri yo ryahisemo gufata ibyemezo bikomeye birimo no kudaha serivisi abarwayi bafite ubwingizi muri biriya bigo.
Rya tangazo twavuze haruguru hari aho rigira riti:
Dufashe ibyemezo bikurikira:
Guhagarika by’agateganyo amasezerano y’ubufatanye mu buvuzi n’ibigo by’ubwishingizi bya BRITAM, SANLAM na RADIANT. Iki cyemezo kizatangira kizatangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kabiri taliki 25, Mutarama, 2022.
Ingingo ya kabiri kandi ikomeye kurushaho ni uko abazagana amavuriro yigenga kandi bari basanzwe bafite ubwishingizi muri biriya bigo bazajya biyishyurira 100% by’ayo baciwe.
Iki cyemezo kiragira ingaruka zikomeye ku basanganywe ubwishingizi muri ibi bigo
Umuyobozi wa RADIANT ati: “ Barabeshya twarishyuye, ukwezi kwa 12 niko kutarishyurwa!’
Taarifa yavuganye na Bwana Marc Rugenera uyobora RADIANT Insurance Company ngo atubwire icyaba cyaratumye batishyura amavuriro yigenga, atubwira ko ababivuga babeshya.
Rugenera yabwiye Taarifa ko amafaranga yose bavuga ko atishyuwe, yayishyuye bityo ko ababivuga babeshya.
Ati: “ Ntabwo ari byo, kuko factures[inyemezabwishyu] zose ndazifite, izo tutarishyura ni izo mu kwezi kwa 12 ariko nazo ziri mu nzira.”
Marc Rugenera avuga ko factures zitarishyurwa ari izitujuje ibisabwa byose, akemeza ko nizibyuzuza zizishyurwa.
Ingaruka z’icyemezo cy’abaganga bigenga ni izihe?
Brigitte Musabyemariya wo mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro avuga ko icyemezo cya bariya baganga cyo kutabaha serivisi zishingiwe kiri bumugire ho ingaruka kuko muri iki gihe atwite.
Ati: “ Kunsaba kwiyishyurira 100% ni ukungora kuko n’akazi nakoraga ubu byarahindutse kuko batugabanyije kandi burya umuntu atanga ubwishingizi kugira ngo mu bihe nk’ibi bigoye abone ikimugoboka. Ubu se ko ntwite kandi ndi hafi kubyara, nzabashaka kwiyishyurira byose!”
Yasabye Minisiteri y’ubuzima kuganira na biriya bigo[bitanga ubwishingizi] kugira ngo harebwe uko byakwishyura abo birimo umwenda bityo abaturage babone serivisi z’ubuvuzi.
Karemera wo mu Karere ka Muhanga asanzwe akoresha BRITAM avuga niyo umuntu yaba yari asanzwe yishoboye, ngo kwishyura serivisi zo kwa muganga ku gipimo cya 100% muri iki gihe bigoye.
Avuga ko ingaruka za COVID-19 zitumye ubukungu bw’ingo buzahara bityo kwiyishyurira ubuvuzi igiciro cyose uko cyakababye nta bwishingizi bitazaborohora.
Si ubuvuzi gusa abaturage bafitiye ubwishingizi muri ibi bigo kuko hari n’ubwishingizi ku binyabiziga, ubwishingizi ku nyubako n’ubwishingizi mu ngendo.
Minisanté iti: “ Bari kwitana ba mwana, tugiye kubikurikirana neza…”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Lieutenant Colonel Dr Tharcisse Mpunga yabwiye Taarifa ko akurikije uko yabyumvise, bigaragara ko impande zombi ziri kwitana ba mwana.
Bamwe bakavuga ko bishyuye, abandi bakavuga ko bashyuwe yose.
Dr Mpunga avuga ko Minisiteri y’ubuzima iri bukurikirane imenye amashirakinyoma muri iki kibazo.
Avuga ko kuba hari amasezerano impande zombi zagiranye, bivuze ko agomba gukurikizwa, kugira ngo abaturage bafite ubwishingizi muri biriya bigo babone serivisi bagombwa.
Hari umuganga ukora muri Minisiteri y’ubuzima witwa Dr Cornelle Ntihabose uherutse gutangaza ko 30% bivuza mu bigo by’abaganga bigenga.
Taarifa