Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu(UPDF) akomeje gukora impinduka mu basirikare bakuru aho Maj Gen Geofrey Tumusiime Kazigazi yagizwe umuyobozi wa Polisi wungirije.
Gen Tumusiime Kazigazi wagize umuyobozi wa Polisi wungirije yari asanzwe yungirije umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere. Umwanya w’umuyobozi wungirije wa Poilisi awugiyeho asimbuye Lt Gen Paul Lokech uheruka kwitaba Imana mu mpera z’umwaka 2021.
Gen Tumusiime yagiye akora indi mirimo itandukanye mu gisirikare cya Uganda, nkaho yabaye ushinzwe guhuza abaturage n’igisirikare mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba.
Si izi mpinduka gusa zakozwe mu nzego z’umutekano za Uganda kuko , Maj Gen Abel Kandiho wayoboraga ubutasi bwa Gisirikare yahawe inshingano zo kuba intumwa idasanzwe mu mutekano muri Sudan y’Epfo. Umwanya w’umuyobozi bw’ubutasi bwa gisirikare wahawe Maj Gen Birungi .
Perezida Museveni yazamuye mu ntera Private Magambo Tom wakoreraga ISO amuha ipeti rya Major anamugira umuyobozi mukuru ushinzwe ubugenzacyaha muri Polisi ya Uganda.
Muri izi mpinbduka, Museveni yongereye amasezerano umuyobozi w’urwego rw’imfungwa n’amagereza Dr Byabashaija Johnson.