ADF (Umutwe w’iterabwoba ) ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) uravugwaho gushinga ibindi birindiro nyuma y’aho ibyo wari ufite bisenywe n’ingabo z’iki gihugu (FARDC) zifatanyije n’iza Uganda ( UPDF).
Umuryango uharanira inyungu z’abaturage (sociyete civile) ukorera mu Ntara ya Ituri watangaje ko ADF yahunze ibitero bya UPDF muri Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru , ishinga ibindi birenga bibiri mu tundi duce.
Wagize uti: “ Ubu ngubu , ibi byihebe biri mu biturage bya Masesele na Mongali muri Kivu y’Amajyaruguru no hagati y’umugezi wa Samboko na Mutweyi muri ituri.”
UPDF yatangije ibitero byiswe “Operation Shujaa kuri ADF Tariki ya 30 Ugushyingo 2021, yifatanyije na FARDC ,yatangaje ko yamaze gusenya ibirindiro byinshi by’uyu mutwe birimo ibikuru bya Kambi na Yua muri Ituri , ibyihebe byinshi biricwa , ibindi bikwira imishwaro.
Gusa n’ubwo izi ngabo zivuga ko zashegeshwe bikomeye, uyu mutwe w’iterabwoba ukomoka muri Uganda ,wo uracyavugwaho gukomeza kwica abaturage ,barimo 13 bo muri Teritwari ya Irumu muri Ituri bishwe tariki ya 15 Mutarama 2022
Ariko Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni ubwo yagezaga ku baturage b’igihugu cye ijambo ku munsi bizihizagaho imyaka ya 36 NRA imaze ibohoye iki gihugu kuri uyu wa 26 Mutarama 202, yavuze ko ADF ari akabazo gato bagomba gukemura ashingiye ku kuba ingabo zabo zarashoboye kuyirukana iwabo.
Museveni yagize ati: “ ADF ntacyo iri cyo,tuzayitsinda twayitsindiye hano, yaturutse hano , LRA yari hano, twarayitsinze , none yagiye kwica abavandimwe na bashiki bacu muri Congo , rimwe ikaza gutega ibisasu hano ikica .Ndagira ngo nshimire Nyakubahwa Perezida Tshisekedi wemeye ko twifatanya n’abandimwe bacu mu kurangiza iki kibazo cya ADF.”
Uwineza Adeline