Guhera taliki ya 31 Mutarama 2022 umupaka wa Gatuna uhuza Uganda n’uRwanda uzatangira gukora nkuko bisanzwe
Mu itangazo risohowe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’uRwanda Rwandatribune yaboneye kopi,riragira riti:nyuma y’uruzinduko rwakozwe na Lt.Gen Muhoozi Kainerugaba Umujyanama wa Perezida Museveni mu by’umutekano akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira k’ubutaka rwabaye kuwa 22 Mutarama 2022,Guverinoma y’uRwanda yafashe icyemezo cyo kuba yakemura,ibibazo bimwe na bimwe nkuko byemejwe hagati y’ibihugu byombi.
Hashingiwe kandi ku masezerano yakozwe hagati y’ibihugu byombi yo kuwa 21 Gashyantare 2020 yakorewe igatuna,Leta y’uRwanda iramenyesha abaturage bose ko umupaka wa Gatuna uhuza uRwanda na Uganda ko uzongera,gufungurwa taliki ya 31 Mutarama 2022,ibindi bibazo bijyanye n’indi mipaka isigaye uRwanda na Uganda bigiye gushakira hamwe ibisubizo by’uko nayo yafungurwa ,hagendewe ku ngamba zo kwirinda Covid19.
Muri iri tangazo Guverinoma y’uRwanda yiyemeje gushira imbaraga mu gukemura ibindi bibazo bisigaye hagati yayo na Uganda,uRwanda kandi rwizeye ko iki cyemezo cyafashwe kizatuma hongera gutsurwa umubano mwiza byihuse hagati y’ibihugu byombi.
Hari hasize imyaka 3 imipaka y’uRwanda na Uganda ifunze n’icyemezo cyafashwe na Leta y’uRwanda aho yari imaze iminsi ishinja igihugu cya Uganda guhohotera abanyarwanda babita intasi,hakiyongeraho ibindi birego by’uko Uganda ishigikiye imitwe irwanya Leta y’uRwanda harimo RNC,RUD URUNANA na FDLR.
Mwizerwa Ally