Abanyarwanda 58 barimo abagabo 47, abagore batandatu n’abana batanu, hakiyongeraho n’undi muntu ukomoka mu Burundi, bakaba bari bamaze igihe bafungiwe muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, barekuwe n’icyo gihugu aho bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba.
Aba Banyarwanda bakiriwe kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022, aho barekuwe mu gihe ibihugu byombi biri kugerageza kuzahura umubano umaze igihe urimo agatotsi.
Ibi byashimangiwe n’uruzinduko Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, aherutse kugirira mu Rwanda akaganira na Perezida Kagame.
Umubano w’ibihugu byombi wazambye ubwo u Rwanda rwatangazaga ko Uganda iri mu bikorwa byo gushyigikira abafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, mu gihe Uganda nayo yavugaga ko u Rwanda rufite ibikorwa by’ubutasi muri icyo gihugu.
UWINEZA Adeline