Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth, batangaje ko Inama Ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uwo muryango izabera i Kigali guhera ku wa 20 Kamena 2022.
Iyi nama yagombaga kubera mu Rwanda muri Kamena 2020 ariko iza gusubikwa inshuro ebyiri kubera icyorezo cya Covid-19.
CHOGM iba buri myaka ibiri, ikaba ari inama nkuru ifatirwamo ibyemezo bikomeye by’uwo muryango.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubunyamabanga bwa Commonwealth, Perezida Kagame yahaye ikaze abazitabira iyi nama.
Yagize ati “Duhaye ikaze i Kigali abazitabira CHOGM izabera mu Rwanda mu 2022 yitezweho umusaruro. Imyaka ibiri ishize yatweretse ko dufite aho duhuriye cyane kurusha mbere kandi ko dukwiriye gukorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego twifuza. Iyi nama yari itegerejwe cyane izaba umwanya mwiza wo guhura tukaganira ku mbogamizi duhuriyeho zatewe na Covid-19.”
Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland yavuze ko ari ibyishimo kuba nyuma y’imyaka ine ishize, abanyamuryango bagiye kongera guhurira hamwe.
Ati “Iyi nama izabera mu Rwanda ni andi mahirwe yo guhamya ubumwe bwacu muri Commonwealth no kwibanda ku bibazo by’ingenzi birimo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19, ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe n’ubukene, guteza imbere ubucuruzi n’iterambere rirambye.”
“Ndashimira Abanyarwanda bose ku bw’umuhate n’imyiteguro myiza ngo CHOGM izabe mu ituze kandi itange umusaruro muri ibi bihe bidasanzwe.”
Commonwealth ni umuryango uhuriyemo ibihugu 54 bikoresha ururimi rw’Icyongereza U Rwanda rwinniye muri uyu muryango mu mwaka 2009.