Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda guhora baharanira icyateza imbere igihugu, nk’ubutumwa bujyanye n’Umunsi mukuru w’Intwari.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo Abanyarwanda bizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu, wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 1 Gashyantare. Perezida Paul Kagame na madamu hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu bashyize indabo ku Gicumbi cy’Intwari giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Umunsi Mwiza w’Intwari! Turazirikana ubuzima bw’intwari z’u Rwanda; abagabo n’abagore bitanze ngo dushobore kubaka igihugu gishyize hamwe kandi gifite agaciro dufite ubu. Ibi ni umwenda ukomeye kuri buri wese muri twe; dukore duharanira icyateza imbere igihugu cyacu.”
“Rubyiruko rwacu: tubahanze amaso ngo mukomeze kubungabunga uwo murage w’ubunyarwanda buzira kuzima.” Intwari z’u Rwanda zigabanywa mu byiciro bitatu by’ingenzi, hagendewe ku rugero zagaragajeho ubutwari.
Imanzi ni cyo cyiciro cy’intwari kiza ku mwanya wa mbere. Ni intwari zakoze ibikorwa by’indashyikirwa byo kwitangira igihugu kugeza aho zitanga n’ubuzima.
Kugeza ubu iki cyiciro kirimo intwari ebyiri, Gisa Fred Rwigema n’Umusirikari Utazwi uhagarariye ingabo zose zaguye ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Icyiciro cya kabiri cy’intwari z’ u Rwanda ni Imena. Ni icyiciro kiyinga Imanzi, gishyirwamo abantu bakoze ibikorwa bihebuje, bakarangwa no kwitangira igihugu mu buzima bwabo bwuzuyemo ubunyangamugayo.
Kuri ubu intwari z’Imena ni Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agatha, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’i Nyange.
Ingenzi ni cyo cyiciro cya gatatu giteganyirizwa abantu bahize abandi mu bikorwa, mu bitekerezo no mu mibereho, bakabera abandi urugero ruhanitse rw’ubwitange no kugira akamaro gakomeye.
UWINEZA Adeline