Nyuma y’ibitero byagabwe kunyeshyamba za ADF bigabwe n’igisirikari cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’icya Uganda, kugeza ubu Ubunyamabanga bw’Ibiro by’Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe Afurika, bwatangaje ko hatangijwe ibiganiro bihuza Amerika n’abafatanyabikorwa bayo hagamijwe kwemeza ko ADF ari umutwe w’iterabwoba no guhagarika inkunga zose ihabwa zivuye mu mahanga.
Amb Amy Holman uhagarariye ubwo bunyamabanga, yatangarije kuri uyu wa Mbere i Kinshasa ko kugeza ubu Washington iri kugerageza kumvisha abafatanyabikorwa bayo mu bya dipolomasi ko bakwiye guha akato inyeshyamba za ADF.
Yakomeje agira ati “Kugira ngo haboneke igisubizo kirambye cy’iki kibazo, ni ngombwa gukorera hamwe. Turi gukorana n’abafatanyabikorwa bacu nk’umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi ngo udufashe gufatira icyemezo ADF nk’umutwe w’iterabwoba.”
Ibyo bizafasha mu guhagarika inkunga ziva mu mahanga zigenewe izi nyeshyamba. Nizibura inkunga bizatuma zibaho ubuzima bugoye hanyuma bashyire intwaro.”
Kubwe ngo umutekano ni ikintu cy’ibanze kizatuma ubufatanye bushya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishaka kugirana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bushyirwa mu bikorwa.
Ubwo bufatanye buri mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, uburezi, ubuzima n’ibidukikije ndetse Amerika irateganya gushyira umukono ku masezerano y’igihe kirambye na Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo agenga ubwo bufatanye.
UMUHOZA Yves