kuwa mbere tariki ya 31 Mutarama 2022 umupaka wa Gatuna warumaze imyaka isaga itatu ufunze wafunguwe kumugaragaro. kuri uwo munsi Kw’isaha ya satanu za mugitondo abashinzwe abasohoka n’abanjira ba Uganda baje ku ruhande rw’uRwanda bakirwa na Lynder Nkuranga ushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda maze baganira umwanya muto.
Byari byitezwe ko hari abantu benshi bashobora kongera gusubukura ingendo zabo nk’uko byari mbere imipaka itarafungwa ariko byaje kugaragara ko nta rujya n’uruza rw’abantu benshi bambuka umupaka nyuma y’uko abantu bacye cyane ari bo bemerewe kwambuka umupaka wa Gatuna/Katuna, .
u Rwanda rwafunze umupaka uruhuza na Uganda mu ntangiriro za 2019 runagira inama abaturage barwo guhagarika ingendo zijya n’iziva muri Uganda nyuma yaho benshi mu banyarwanda batuye n’abajyaga muri icyo gihugu barimo bahohoterwa n’inzego zishinzwe umutekano w’icyo gihugu.
Gusa kuwa 31 Mutarama 2022, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatuna nyuma y’iminsi micye Perezida Yoweri Museveni yohereje umujyanama we, umusirikare mukuru akaba n’umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kinerugaba, kuganira na Perezida Paul Kagame nyuma y’izindi nama nyinshi I Luanda,Kigali na kampala zitigeze zitanga umusaruro .
Abanyarwanda n’Abanya-Uganda bishimiye aya amakuru mashya ndetse hari hitezwe urujya n’uruza ruboneka rw’abantu n’ibintu ku mupaka nk’uko byahoze mbere
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru mpuzamahanga cy’Abongereza BBC Chris Baryomunsi, Minisitiri w’itangazamakuru muri Uganda yavuze ko atazi impamvu” abantu batabashije kwambuka ngo kuko ibihugu byomi byari byumvikanye gufungura imipaka yabyo bityo bikaba byari byitezwe ko hongera kuba urujya n’uruza rw’abantu bambuka umupaka ku mpande zombi.
Yagize ati: “ ibihugu byombi byari byumvikanye gufungura imipaka yabyo, bityo twari twiteze kongera kubona urujya n’uruza.”
Ku ruhande rw’u Rwanda, abategetsi bavuze ko ingamba zo kwirinda Covid ari zo zatumye badahita bemerera abantu kwambuka, kandi ko abashinzwe ubuzima ,vuba aha bazagena uko bizakorwa, ariko umwe mu bayobozi bo hejuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu cya Uganda utifuje ko amazina ye ajya hanze , yabwiye BBC ko hari utubazo tutaracyemuka hagati y’ibihugu byombi bityo ko uRwanda rugomba kubanza kubiganiraho na Uganda bigashakirwa umuti mbere y’uko Abanyarwanda bemererwa kwambuka umupaka bajya Uganda.
N’ubwo havugwa ko haba hari ibitaracyemuka mu makimbirane hagati y’ibihugu byombi , Minisitiri w’itangazamakuru wa Uganda Chris Buryomunsi kuri iyi ngingo, yatangaje ko ikibazo cyose Urwanda Ruzazana Uganda yiteguye kugikemura kugirango batsure umubano w’ibihugu byombi
yagize ati: “Ikibazo cyose bazana tuzagicyemura, kugira ngo dutsure umubano w’ibihugu byombi by’ibivandimwe.”
abakurikiranira hafi umubano w’urwanda na Uganda bavuga ko nubwo hari intambwe yatewe muri iki kibazo ,gishobora kuba kitararangira neza, hakaba ngo hakiri ingingo ibihugu byombi bikiri kumvikananaho kugirango urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga rwongere nk’uko byari bimeze mbere.
HATEGEKIMANA Claude