Perezida Yoweli Museveni yongeye guha Brig General Felix Kulayigye inshingano zo kuba Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, UPDF, asimbuye Brigadier General Flavia Byekwaso.
Kulayigye yari asanzwe ari mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda, ahagarariye Ingabo za Uganda. Yagiye mu ngabo za Uganda mu mwaka wa 1989 arangije Kaminuza ya Makerere.
Yabaye umusirikare wayoboraga abandi mu rugamba rwo guhangana n’abarwanyi bo muri Lord Resistance Army bari baraciye ibintu mu Majyaruguru ya Uganda.
Yigeze kuba umuvugizi w’ingabo za Uganda guhera mu mwaka wa 2005 kugeza mu mwaka wa 2013.
Mu mwaka wa 2016 nibwo yatorewe kujya mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda ahagarariye ingabo za Uganda .
Brigadier General Felix Kulayigye yasubijwe mu kazi ko kuba Umuvugizi w’ingabo za Uganda asimbuye Brig General Flavia Byekwaso ubu uri mu masomo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Uganda ryitwa National Defence College Uganda.
Gen Kulayigye yashakanye na Justine Bagonza bakaba bafitanye abana batanu, barimo abakobwa batatu n’abahungu babiri.
UWINEZA Adeline