Abarwanyi 33 b’inyeshyamba za Mai Mai, FNL na Red-Tabara baguye mu mirwano barimo n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo zikorera Uvira.
Umuvugizi w’ingabo za Kongo muri Operation Sokola 2,abinyujije mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa gatanu yavuze ko aho igisirikare cya FARDC gitangirije urugamba rwo kurwanya inyeshyamba za Mai Mai, FNL na Red-Tabara,tariki 2-3 mu misozi ya Uvira ahitwa Katonera cyishe abarwanyi benshi barimo n’abakuru 3 ba Mai Mai.
Yagize ati “Ingabo za RDC zishe inyeshyamba 33 zikomeretsa izindi nyinshi.Abayobozi 3 ba Mai Mai barimo Gad,Lunyuki na Munyoro.
Yaba Mai Mai, FNL na Red-Tabara ntibabashije kugira icyo bavuga kuri aya makuru ya FARDC y’uko yabiciye abarwanyi 33.
Umuvugizi wa Sosiyete sivile muri Uvira yabwiye IJWI RY’AMERIKA ko iyi mirwano ya FARDC n’izi nyeshyamba yatumye abaturage babarirwa mu magana bahungira Kiriba abandi bahungira Kawizi muri Teritwari ya Uvira.
Yakomeje ko kugeza ubu abo baturage bahunze nta mfashanyo barabona ndetse bari mu mihana hirya no hino.
Mu minsi ishize,abarwanyi ba Mai Mai bishe abasirikare 3 ba FARDC barimo ufite ipeti rya Majoro n’undi ufite irya Kapiteni.
UWINEZA Adeline