Kuva uyu munsi tariki ya 5 Gashyantare 2022, Leta ya Autriche iratangira gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe na Leta y’icyo gihugu ku itariki ya 20 Mutarama, aho abantu bose barengaje imyaka 18 bagomba kuba barikingije, abatarabikoze bagatangira gufatirwa ibihano bikakaye.
Icyemezo gishya cyemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Autriche cyashyizweho umukono na Perezida Alexander Van der Bellen.
Mu gihe nta kindi gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi gikoresha iri tegeko, Leta ya Autriche itangaza ko iki cyemezo kizagira uruhare mu gutuma abaturage barushaho kwikingiza Covid-19.
Iki cyemezo kigena ko umuntu wese udakingiwe atazemererwa kwinjira mu bice bitandukanye bihuriramo abantu benshi, mu gihe kandi azajya acibwa amande anyuranye kugeza igihe yikingirije.
Iri tegeko rishya rireba abaturage bose bafite imyaka y’ubukure usibye abagore batwite, abamaze iminsi 180 banduye virusi ndetse n’abafite ibyemezo bibemerera kudafata urukingo kubera impamvu z’ubuzima.
Byitezwe ko rizatangira gushyirwa mu bikorwa muri werurwe n’amande ari hagati ya 690$ na 4,100$ ashobora gukurwaho mu gihe uwahanwe yikingije mu gihe kitarengeje ibyumweru bibiri.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko abarenga 60% by’abaturage ba Austria bashyigikiye iki cyemezo ariko hari n’abandi batabikozwa.
Kugeza ubu, abaturage barenga 75% bamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye muri Autriche.
UWINEZA Adeline