Abagize Force du Progrès, Structure interne de l’union pour la Democratie et le progres Social(UDPS /Tshisekedi) baharanira imbaraga z’iterambere muri DRC “bararakaye cyane kubera coup d’Etat yari yateguwe yo guhirika Ubutegetsi bw’ Umukuru w’igihugu Félix Tshisekedi”.
Bakoze imyigaragambyo yo kwamagana abari bateguye iyi Coup d’Etat yo gukuraho Umukuru w’igihugu Felix Kishisekedi , Iyi myigaragambyo yabaye kuri iki cyumweru, tariki ya 6 Gashyantare 2022, yabereye hafi y’icyicaro cy’ishyaka, mu mujyi wa Limete neza neza ku muhanda wa 10 aho umwotsi w’amapine yatwitse wuzuye ibidukikije.
Justin Kashama, umwe mu bagize Force du Progrès, “avuga ko ababajwe cyane n’ubwo bugambanyi”.
“Twebwe, imbaraga z’iterambere, twatwitse amapine kugira ngo tugaragaze ko turakariye amakuru yatugezeho kuva ejo ku wa gatandatu, avuga ku mugambi mubisha wagiriwe umukuru w’igihugu igihe yari hanze y’igihugu.
Abaturage bararakaye cyane “, ibi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru
Yakomeje agira ati : “Turakomeza gukurikirana aya makuru y’uyu mugambi mubisha kugeza ejo (…), Gusa abaturage batengushye ibyo ubuyobozi bw’igihugu budukorera. Ntabwo dukundana muri iki gihugu. “
Ejo kuwa gatandatu, umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’umutekano François Beya n’abandi batawe muri yombi nyuma y’uko babajijwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (ANR) , amakuru ajyanye na coup d’Etat yari yateguwe yo guhirika ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi wari i Addis Abeba mu nama rusange ya 35 isanzwe y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, .
Kugeza ubu, ibintu byagarutse mu mutuzo nyuma yo gutabarwa n’abagize polisi y’igihugu cya Congo (PNC).
Ingabo za Repubulika zimaze gushimangira ko ziri kuri RTNC i Kinshasa , kurinda umutekano w’ Ingoro y’abaturage n’ikibuga cy’indege cya Ndjili!
Kuri iyi saa I Kinshasa benshi mu bajenerali banze kwitaba umuhamagaro wa Perezida F.A. Tshisekedi.
UWINEZA Adeline