Ndibaza niba Jean Paul Ntagara yarabonye Maj.Mugisha Frank ariwe musilikare w’inararibonye :Gen.Jeva
Ni mu kiganiro cyahise kuri Radio Amashirakinyoma gikorera kuri youtube aho Gen.Hakizimana Jeva yikomye Jean Paul Ntagara na Major Mugisha Frank,aho mu kiganiro cyahariwe ingabo uyu Maj.Frank afatanyije na Ntagara bibasiye imitwe y’inyeshyamba zirwanya Leta y’uRwanda,harimo FLN abashinja ko bigamba ibigwi badafite ndetse ko nta basilikare bakigira.
Ayo magambo ya Ntagara yababaje Gen.Jeva ashinja uyu mu Ministiri wa Guverinoma ikorera mu buhungiro,ko yabaye urucantege ku ngabo ze kandi adashobora no kumuha n’inkunga y’imbunda n’imwe ya Karacinikove,Gen Jeva yakomeje agira ati:ntekereza ko Ntagara niba ari Minisitiri w’intebe koko yagombye kurara atekerereza abanyarwanda yiyita ko ahagarariye,ariko niba rimwe ari Minisitiri w’intebe ubundi akaba n’umunyamakuru wa Radio ikamba ashobora kuba atazi ibyo arimo.
Gen Jeva yibaza ukuntu Jean Paul Ntagara yatumiye Maj.Mugisha Frank kandi aziko hari abasiikare benshi bafite ubumenyi bwisumbuye mu bya gisilikare, cyane ko kubwa Gen.Jeva akurikije ibyo yunvise mu kiganiro cyatanzwe na Maj. Mugisha Frank nta bunararibonye yamwunvisemo mu bya gisilikare,bityo akaba asanga ari uwakiyoboye ariwe Jean Paul Ntagara na Maj.Mugisha bagaragaje ubumenyi buke mu bya politiki ndetse n’ibya gisilikare.
Benshi mu barwanya Leta y’uRwanda bakemanze uyu wiyise Maj.Mugisha Frank ndetse Mukankiko Syvie we ntiyatinye kuvuga ko Mugisha ari umusivili woherejwe na Leta ya Kigali mu kazi ko kuneka abatavuga rumwe na Leta,Mukankiko Sylvie kandi avuga ko uyu Ntagara Jean Paul nawe ibye atarishyashya akaba yarahamagariye abarwanya Leta y’uRwanda kumwitondera.
Uwineza Adeline