Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wakuyeho ibihano wari wafatiye Leta y’u Burundi kuva mu 2016. Mu bihano byari byafashwe harimo guhagarika imfashanyo y’amafranga ku Burundi, ndetse no guhagarika gutanga amafaranga afasha inzego za Leta.
Itangazo ryashyizwe hanze na EU, kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Gashyantare 2022, rigira riti “Ni umusaruro wa politiki y’amahoro yatangiranye n’amatora rusange yo muri Gicurasi 2020, kandi byafunguye amarembo y’icyizere cy’Abarundi.”
Abinjujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Ndayishimiye yahaye ikaze icyemezo cyafashwe na EU avuga ko cyuje ubushishozi kandi u Burundi bwiteguye kongera gukorana neza n’ibihugu Binyamuryano by’Ubumwe bw’Uburayi.
Ati “U Burundi bwiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa bose. Dufatanyije, byose birashoboka.”
Mu 2016, nibwo EU yafatiye u Burundi ibihano nyuma y’imvururu zakuruwe n’uko uwari Perezida w’iki gihugu, Pierre Nkurunziza, yari afashe icyemezo cyo kuguma ku butegetsi.
Izo mvururu n’imirwano yatumye Abarundi barenga ibihumbi 330 bahungira mu bihugu by’u Rwanda, Tanzania, Uganda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Gusa kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi, yakomeje gukorana n’ibihugu birimo n’u Rwanda mu gucyura izo mpunzi aho kugeza ubu abenshi bakomeje gutahuka mu gihugu cyabo.
Itangazo rya EU rivuga ko ibihugu by’i Burayi n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga biteguye gushyigikira umuhate ubuyobozi bw’u Burundi bukomeje gushyira mu kugarura ituze n’umutekano, kwimakaza demokarasi n’iyubahirizwa ry’amateteko.
Kuva mu matora yo mu 2020, EU yakomeje gushima Guverinoma y’u Burundi mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, imiyoborere, iyubahirizwa ry’amategeko n’ubushake bwo gukomeza kwimakaza gukorera mu mucyo.
UWINEZA Adeline