Umuririmbyi, akaba n’umunyapolitiki utavuga rumwe na leta ya Uganda Kyagulanyi SSentamu uzwi nka Bobi Wine aherutse gushyira hanze indirimbo yandagaza umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweli Kaguta Museveni .
Ni indirimbo Bobi Wine yise “Ogenda” bisobanura ngo “URAGIYE”
Amagambo akubiye muri iyi ndirimbo yose Bobi Wine avuga ko yayabwiraga umukuru w’igihugu kuko iyo ndirimbo niwe yayihimbiye agaragaza ko arambiranye ku butegetsi .
Amwe mu magambo y’iyi ndirimbo yibasira umukuru w’igihugu Perezida Museveni aho agira ati:”Muzehe ugomba kugenda kuko aho bigeze niba wanze kugenda ku neza imbaraga z’abaturage zo ziragutwara. Nubwo wanyibye amajwi mu matora ukabizimangatanya ibyo ntibivanyeho ko ugomba kugenda kuko abaturage barakurambiwe, none emera wigendere muzehe! .
Bobi wine akomeza agira ati”Impamvu ugomba kugenda ni uko n’abafite imbaraga zikirenga bo ku Isi nabo batakikwemera ,ikindi kandi imbunda utinyisha abantu nawe nizo zatumye uba uwo uriwe kugeza ubu.None gira wigendere ,abanyagihugu ubamaze ubakorera iyica rubozo utaretse no kubica izuba riva none uzayobora bande?
Tuzi neza ko Imana ariyo ifite ubushobozi bwo kuzimya Isi n’ijuru uko ibishaka kandi ntabwo iduhatira kuyisingiza no kuyisenga by’iteka ,yaduhaye uburenganzira bwo kwihitiramo icyo gukora twasenga, tutasenga Imana yo ntacyo biyibwiye nubwo ari imwe rukumbi ariko amadini yo ni menshi cyane none wowe kuki uduhatira kugusenga boshye niwowe Mana yacu.
Icyo ugomba kumenya ni iki; URAGIYE ibyawe byararangiye igendere kuko wihinduye ikigirwamana bose baraguhaze muzehe gira ugende” .
Bobi Wine muri iyi ndirimbo nanone agaruka kubyo avuga ko ari ihohoterwa n’icecekeshwa bikorerwa abaturage bihagarikiwe na Perezida Museveni agira ati”None ko umariye abantu mu magereza nta n’icyaha bafite wakwemera ko igihe kigeze cyo kugenda .None ugeze naho gukorera iyica rubozo abanyamadini bamwe ukanabica amaherezo ni ayahe?Dore igihugu cyacu wagihinduye akarima kawe ,ikindi ukwiye kumenya ubukungu bw’igihugu wabugabiye umuryango wawe.
Hano niho havomwa peteroli ariko abaturage ubukene bubageze kure none imvugo yawe ngo peteroli yanjye.”
Robert Kyagulanyi Ssentamu aheruka guhangana na Perezida Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye kuwa 14 Mutarama 2021, yaje no kurangira Perezida Museveni n’ishyaka NRM begukanye insinzi ku bwiganze bw’amajwi.
Nyuma y’uko komisiyo y’iki gihugu yemereje ko Perezida Museveni yatsinze amatora Bobi Wine bari bahanganye yahise yemeza ko yibwe amajwi, akangurira abayoboke be kwigabiza imihanda bakamagana ibyavuye mu matora. Kuva ubwo Bobi Wine yagiye afungishwa ijisho mu rugo iwe, abayoboke be benshi batabwa muri yombi aho byose yabishinjaga Perezida Museveni wari umaze gutorwa.
Camille Mudahemuka