Abarwanashyaka b’ishyaka riri ku butegetsi (UDPS) barimo gukangurirwa kurwanya abifuza guhirika ubutegetsi hakoreshejwe intwaro, nk’uko byagiye bivugwa ngo bagamije gusubiza uwahoze ari Perezida Joseph Kabila ku butegetsi.
Kugeza ubu uwahoze ari Umukuru w’igihugu arakemangwa bikabije ko yaba yihishe inyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi buriho. Hari abakeka ko Coup d’Etat iherutse gupfuba uyu mugabo wahoze ayobora Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo ngo yakoranaga bya hafi na François Beya ubu ufunzwe kubera gukekwaho uruhare muri iyi coup d’tat yapfubye.
Minisitiri ufite mu nshingano uburenganzira bw’ikiremwamuntu Marie-Ange Mushobekwa usanzwe abarizwa ku ruhande rwa Kabila abinyujije ku rubuga rwe rwaTwitter yasobanuye ko Joseph Kabila ari umuntu w’amahoro kandi ko ahangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano wa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.
Yakomeje avuga ati: “Ntabwo Kabila yateguye Coup d’Etat nk’uko bivugwa .Joseph Kabila ntayindi nzira n’imwe yateganya kunyuramo kugira ngo afate ubutegetsi usibye iya Demokarasi.”
Twabibutsa ko amatora yo mu 2018 yarangiye hatowe Felex Tshisekedi wanahererekanije ubutegetsi na Joseph Kabila.
UMUHOZA Yves