Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa rwateye utwatsi ubusabe bw’abifuzaga ko amaperereza ku wahanuye indege ya Juvenal Habyarimana yakomeza, ruha agaciro icyemezo cyafashwe n’umucamanza mu 2018.
Ni iperereza ryakomeje gukongeza umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, bikavugwa ko ryagiye rinakoreshwa mu nyungu za politiki mu kwibasira bamwe mu bayobozi b’u Rwanda.
Ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022 nibwo Urukiko rusesa imanza rwasuzumye ubujurire bw’imiryango y’abaguye mu ndege Falcon 50 ya Habyarimana, nyuma y’uko Urukiko rw’Ubujurire mu 2020 rwemeje ko ririya perereza risozwa kubera ko mu maperereza yose yakozwe hatabonetse “ibimenyetso simusiga”.
Icyemezo cy’uru rukiko rusumba izindi mu butabera bw’u Bufaransa cyari gitegerejwe kuri uyu wa 15 Gashyantare 2022.
Mu basabaga ko ririya perereza rikomeza harimo n’umugore wa Habyarimana, Agatha Kanziga, uba mu Bufaransa.
Iyo ndege yahanuwe mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994 irimo Habyarimana n’abandi bayobozi barimo Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira, ishwanyuzwa n’igisasu cyakomeje kugibwaho impaka, cyane cyane ku wakirashe n’aho cyarasiwe.
Nyuma y’ikirego cyatanzwe n’imiryango y’abaguye mu ndege, mu mwaka wa 1998, Umucamanza Jean-Louis Bruguière atageze ku butaka bw’u Rwanda yatangaje ko indege yarahanuwe na FPR Inkotanyi, ndetse ashyiraho impapuro zo guta muri yombi abayobozi icyenda.
Nyuma, muri Nzeri 2010 abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux bakoze iperereza bo bagera ku butaka bw’u Rwanda no mu Burundi, basanga abahanuye indege bagomba kuba bari mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyagenzurwaga n’Ingabo za Habyarimana.
Bigakekwa ko ari intagondwa zitemeraga amasezerano Habyarimana yari yemeye yo gusaranganya ubutegetsi.
Ku wa 21 Ukuboza 2018, abacamanza bakurikiranaga iryo perereza bemeje ko barihagaritse, bahagarika no gukurikirana abayobozi icyenda bari baratunzwe agatoki kubera “ibura ry’ibimenyetso bidashidikanywaho”, bitewe n’uko hagendaga haboneka ubuhamya buvuguruzanya.
Ni icyemezo cyashimangiwe n’Urukiko rw’Ubuurire rwa Paris muri Nyakanga 2020, ubu igihe kikaba kigeze ngo icyemezo cya nyuma gifatwe n’urukiko rusesa imanza, cyangwa Court de Cassation.
UWINEZA Adeline