Hashize icyumweru Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique batangiye ibikorwa byo gukurikirana ibyihebe mu bice byahungiyemo,kugeza ubwo uyu mwanya bavuga ko bafashe ibirindiro by’ibyihebe.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’Igisirikare cya Mozambique, bafashe ibyari ibirindiro by’ibyihebe mu duce twa Nhica do Ruvuma na Pundanhar mu Burengerazuba bw’Akarere ka Palma.
Ni muri urwo rwego zerekeje mu bice bya Nhica do Ruvuma na Pundanhar kuko ariho byerekeje ubwo byavaga mu duce twa Mocimboa da Praia ahari icyicaro cyabyo gikuru.
Mu rugamba izi ngabo zashoje, ibyihebe byahise biva muri ibyo bice, byerekeza mu Karere ka Muidumbe kagenzurwa n’Ingabo za SADC ziri mu butumwa muri Mozambique, SAMIM.
Mu bitero biheruka kugabwa kuri ibyo byihebe, abasivile 17 baratabawe nyuma yo gufatwa bahunga. Muri bo harimo abagore n’abana mu gihe ibyihebe bibiri byo byafashwe bikiri bizima ibindi bibiri bikicirwa mu gico byatezwe.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’urugamba by’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Pascal Muhizi, yasuye Ingabo za Mozambique ziri Nhica do Ruvuma n’iz’u Rwanda ziri Pundanhar azishimira akazi keza zikomeje gukora,n’ubutwari zagaragaje.
UMUHOZA Yves