Sosiyete sivile mu Ntara ya ituri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ,yasabye isimburwa rya Guverineri w’umusirikare , Lt Gen.Johnny N’kashama bitrenze iminsi 10 uhereye kuwa kabiri tariki ya 15 Gashyantare 2022.
Mu itangzo ryayo, sosiyete sivile muri ituri ishimangira ko hakomeje kubaho ibintu biteye ubwoba muri kariya gace k’igihugu ,nubwo hashyizweho ubuyobozi bwa gisirikare.
Ati”Kubera umutekano muke,ubwicanyi bwibasiye hirya no hino mu ntara ,cyane cyane : I Djuru,Irumu,Mambasa .Ubusahuzi ,ubujura mu mijyi,gutwika amazu,ihohoterwa ryose rikorwa (mu jisho ry’intege nke)ry’abategetsi b’ibihe bidasanzwe.
Urebye ko nyuma y’amezi 10 bitangiye ibihe bidasanzwe, umutekano ntiwigeze uhinduka ,abaturage ba ituri barasaba umukuru w’igihugu cya Congo, Felix Tshisekedi ,gusimbura mu munsi 10 guverineri w gisirikare w ituri kubera ko atigeze ahagarika ibyaha kandi ihohoterwa rikabje ry’uburenganzira bwa muntu mu bihe bidsnzwe,noneho hagashyirwaho guverineri mushya wa gisirikare ufite ingamba nshya hagamijwe guhagarika ihohoterwa mu ntara zose.
Byongeye kandi nk’uko tubikesha 7 sur 7, sosiyete sivile irasaba kandi gusimbura bayobozi b’ingabo muri Djugu na Masumbuko
Yakomeje igir iti”Tursaba ko hasimburwa abayobozi b’ingabo I Djugu na Masumbuko aho ibyaha byakorewe.”
Ibi byatangiye mu gihe muri Bunia hategerejwe abasirikare bashy ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zagombaga gufasha bagenzi babo bari ku rugamba ahantu hatandukanye.
Uwineza Adeline