Ku munsi w’ejo tariki ya 16 Gashyantare 2022, ni bwo Perezida Suluhu akaba na Chairman w’Ishyaka rya CCM riri ku butegetsi yagiranye ibiganiro na Tundu Lissu.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yagiranye ibiganiro na Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba n’Umuyobozi wungirije w’Ishyaka rya Chadema.
Perezida Suluhu na Tundu Lissu bahuriye i Bruxelles mu Bubiligi. Ni nyuma y’uko uyu mugabo yari yasabye ko yahura n’uyu Mukuru w’Igihugu kugira ngo baganire kuri politiki ya Tanzania.
Itangazo ryashyizwe hanze na Perezidansi ya Tanzania rivuga ko aba bombi “baganiriye ingingo zitandukanye ariko zose zigaruka ku ituze rya Tanzania.”
Tundu Lissu ni umwe mu bakandida bari bahanganye na Dr John Pombe Magufuli mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2020, bizakaza kurangira uyu mugabo atsinzwe ariko ntiyemere ibyayavuyemo.
Umwuka mubi hagati ye na Magufuli waje gutuma, Tundu Lissu ahungira mu rugo rwa Ambasaderi w’u Budage muri Tanzania, kubera impungege yagaragaje ku mutekano we, aho yavuye ahungira mu Bubiligi.
Tundu Lissu yongeye guhunga y’uko yari yagarutse muri Tanzania muri Nyakanga 2020 agiye kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu yaje no gutsindwa, ariko we akemeza ko yabayemo uburiganya.
UWINEZA Adeline