Mu imurikabikorwa ry’intara y’iburasirazuba , Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) yatangaje ko abana ibihumbi 23 bari munsi y’imyaka 18 ari bo batewe inda mu mwaka wa 2021, igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba yihariye umubare munini mu Rwanda.
Ibyo byatangajwe kuri uyu wa 17 Gashyantare 2021 mu nama murikabikorwa y’Intara y’Iburasirazuba igamije kuganira ku bibazo byugarije umuryango.
Ibibazo nk’icy’abana baterwa inda imburagihe, imirire mibi mu bana, ihohoterwa rikorerwa abagore n’abagabo biri mu bibazo bitandukanye bituma umuryango udatekana.
Prof. Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yagaragaje ko umwaka ushize wasize abana ibihumbi 23 batewe inda imburagihe, hashingiwe ku babyariye kwa muganga ,naho Muri 2019 twari dufite abana barenga ibihumbi 23, mu 2020 imibare yaragabanutse igera ku bihumbi 19 ariko nabonye twongeye kuzamuka ubu muri 2021 dufite ibihumbi 23. Ni imibare ingana hafi n’abaturage batuye Umurenge.”
Yavuze ko biteye isoni kubona abana bangana n’abaturage batuye Umurenge bavuka buri mwaka nyamara abo bana bababyara bakagombye kuba bari mu ishuri.
Intara y’Iburasirazuba ni yo iyoboye izindi mu kugira umubare munini kuko yihariye abangavu benshi batewe inda, mu bihumbi 23 babyaye imburagihe umwaka ushize wa 2021 harimo 9188 bo muri iyi Ntara barimo 128 babyaye bari munsi y’imyaka 15. Hari kandi abagera ku 2043 babyaye bari munsi y’imyaka 17.
Uturere dutatu tuza imbere mu kugira abana benshi batewe inda imburagihe mu mwaka wa 2021 ni Nyagatare iri ku isonga aho ifite 1799, Gatsibo ifite 1574 na Kirehe ifite abana 1365.
Minisitiri Bayisenge yasabye abayobozi kongera imbaraga mu guhana abasambanya abana kuko biri mu bituma imibare igabanuka , n’uburere bw’ababyeyi bukiyongera ,abana bagakurana umuco nyawo.
UMUHOZA Yves