Nyuma y’uko hari aherutse kugenwa n’ Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres ngo ajye kuyobora ubutumwa bwa UN muri Centrafrique biswe MINUSCA, Ambasaderi Valentine Sendanyoye Rugwabiza yagiye kumusezeraho, amushimira imikoranire myiza bagiranye.
Rugwabiza azatangira akazi ke mu mpera za Gashyantare, akaba asimbuye Mankeur Ndiaye wayobora Ubutumwa MINUSCA guhera mu mwaka wa 2019.
Ambasaderi Claver Gatete wari usanzwe ari Minisitiri w’ibikorwa remezo mu Rwanda niwe Perezida Kagame aherutse kohereza guhagarira u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.
Ubutumwa bwa UN muri Centrafrique, United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic (MINUSCA) bwatangiye gukorera yo guhera mu mwaka wa 2014 mu rwego rwo kuhagarura amahoro.
Ni nyuma y’imidugararo hagati ya Seleka na Anti Balaka yahitanye benshi.
Muri iki gihugu kandi hari abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bahoherejwe ngo bafashe mu kuhagarura amahoro arambye.
Abapolisi ba UN bose bakorera muri kiriya gihugu bayobowe n’Umunyarwanda witwa CP Christopher Bizimungu.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aherutse kuvuga ko akazi ingabo z’u Rwanda na Polisi bafite muri Centrafrique kagikomeje kandi kagenda neza.
UWINEZA Adeline