Mu Burundi abakoresha amapikipiki ,Bajaj n’amagare mu mujyi wa Bujumbura bongeye gukumirwa mu duce twari dusigaye mu mujyi wa Bujumbura nyuma y’uko bari bafite komine imwe batari bemerewe gukoreramo.
Ibi byabaye nyuma y’uko aba motari bari basanzwe bemerewe gukorera mu makomini abiri gusa mugihe uyu mujyi ugizwe n’amakomini atatu. Usibye komini Mukaza yo hagati mu mujyi, andi makomini nka Ntahangwa na Muha bari basanzwe bayakoreramo ntakibazo.
Ibi binyabiziga byakoreshwaga n’abatari bake cyane cyane mu rubyiruko ,cyane cyane abadafite ubushobozi buhambaye,bifashishaga amapikipiki , amagare ndetse na za Bajaj ,dore ko ibi binyabiziga byifashishwa cyane n’abagenzi batandukanye.
Abakoresha ibibinyabiziga batangiye kuvuga ko bagiye gukorera mu gihombo ,mugihe bari biteze ko bagiye kongererwa ubuso bakoreshaho ibinyabiziga byabo ,batunguwe no kumva babwiwe ko bamaganywe no muri aya makomini.
Ni mugihe kuva muri 2016 abatwara abagenzi bifashishije ibibinyabiziga batari bemerewe gukorera muri komini Mukaza none hakaba hongeweho n’aya makomini yandi. Nk’uko byatangajwe n’abayobozi bashinzwe umutekano wo hagati mu gihugu bemeje ko bigomba gutangira kubahirizwa kuva kuwa 11 Werurwe uyu mwaka.
Uhagarariye ishyirahamwe ry’abamotari AMOTABU avuga ko uyu mwanzuro uzagira ingaruka mbi kuri benshi, yakomeje avuga ko muri Bujumbura honyine habarirwa Amapikipiki ari hagati ya 4000 na 5000 atwara abagenzi,Amagare arenga 10,000 hamwe na Bajaj 2000.
Gusa amapikipiki y’igipolisi n’afite purake ya Leta yo azajya akoresha utu duce nk’ibisanzwe,naho izindi zose zaba iz’abikorera, abanyamakuru cyangwa se abatwara abagenzi ntibemerewe kuhagera.
UMUHOZA Yves