Mu Kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje abasenateri n’abakozi ba Minisiteri y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), abasenateri bagaragaje bimwe mu bibazo bikigaragara mu bumwe bw’Abanyarwanda nk’aho bavuze ko hari igice kinini kitibona muri Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene wahawe kuyiyobora ikimara gushingwa.
Muri iki kiganiro abaturage amateka agaragaza ko bahejwe inyuma basabye ko iyi nyito yakorwaho ubushakashatsi kuko basanga ibaheza ndetse bakanavuga ko isubiza inyuma gahunda ya Ndi Umunyarwanda igihugu cy’u Rwanda cyatangiye.
Senateri Epiphanie Kanziga , umwe mu basenateri bashizweho na Perezida wa Repubulika akuwe mubasigajwe inyuma n’amateka. Yagize ati”Biravugwa mu muryango nyarwanda ko hari abanyarwanda bafite inyito itari nziza isa nihabanye na Ndumunyarwanda, kumva ko hari umuturage witwa ngo ni uwasigajwe inyuma n’amateka kandi u Rwanda rwubaka amateka.Turasaba ko niba hari n’ubushakashatsi bukorwa bwakorwa harebwa icyatumye iyi mvugo yemerwa ikaba yanakosorwa”
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yasubije ko iyi nyito koko igomba guhindura kuko itagendanye n’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda baharanira.
Mu bindi bibazo byagaragajwe n’abasenateri, Senateri Alex Mugisha yagaragaje ko hari umubare munini w’Abanyarwanda bataribona muri Minisitiri Dr Bizimana biturutse ku kuba yarahoze ayobora komisiyo yo kurwanya Jenoside. Yagize ati”Hari abaturage benshi batariyumvamo Minisitiri Bizimana , bakimubona nk’umuyobozi wa CNLG, bivuze ko hari bamwe bakimubona mu ndorerwamo yo guharanira inyungu z’abarokotse Jenoside cyane “
Senateri Mugisha yasabye Dr Bizimana kugaragaza icyo azakora ngo yiyambure umwambaro w’abamubona batyo yambare umwambaro wo guhagarara hagati y’abanyarwanda bose mu guteza imbere ubumwe bwabo muri rusange.
Kuri iyi ngingo Minisitirir Bizimana yavuze ko kuba hari umubare w’abatamwibonamo ari imwe mu mbogamizi iyi Minisiteri nshya ikomeje guhura nazo, ahanini bikaba binagaragaza ko mu banyarwanda hakiri ikibazo cy’ivangura rishingiye ku moko.
Mu bindi Senateri Evode Uwizeyimana yasabye Minisiteri y’Ubumwe gukemura ikibazo cy’akavuyo ku byandikwa ku mateka y’u Rwanda aho buri wese ayandika bitandukanye n’undi bishingiye ku moko babarizwamo, bityo bikaba byatera urujijo ku mwana cyangwa undi muntu wese wasoma izi nyandiko agamije kumenya amateka y’ukuri y’u Rwanda.
ubundi se mwumva uwishe yakwishimira umuhiga