Kuri uyu wa 24 Gashyantare nibwo abakuru b’ibihugu naza guverinoma bafite uruhare mu kanama kagenzura ibikorwa byo mu karere bijyanye n’amasezerano ya Addis Abeba byemejwe kugira ngo bakemure neza ibitera n’impamvu z’amakimbirane n’imidugararo mu karere.
Ibi byavuzwe muri bimwe mu byemezo byatangajwe nyuma y’inama yabereye i Kinshansa kuva kuwa 22 Werurwe kugeza kuwa 24 Werurwe .Bafashe kandi indi myanzuro ijyanye cyane cyane no guteza imbere ibiganiro n’ibikorwa bya politiki birimo, gushimangira umutekano n’ubufatanye mu bucamanza kurwanya ingufu zitari nziza, guteza imbere ubumwe bw’akarere ndetse no guteza imbere uruhare rw’umugore, urubyiruko na sosiyete sivile. .
Iyi nama kandi yemereye abafatanyabikorwa gushimangira icyemezo cyabo mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Addis Abeba. Yakomeje agira ati: “Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bongeye gushimangira icyemezo cyabo cyo gushyira mu bikorwa kuburyo bufatika, Amasezerano remezo, ibi bizatuma gukemura neza bishoboka,inkomoko ndetse n’impamvu z’amakimbirane n’umutekano muke mu karere. ishyirwaho ry’ingamba z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubaka amahoro no gukemura amakimbirane mu karere k’ibiyaga bigari 2020-2030 kandi basabye ko byashyirwa mu bikorwa byihuse .
Perezida Félix Tshisekedi mu butumwa bwe asoza yagize ati: “Reka dukomeze gushyira ingufu mu gushimangira amahoro n’umutekano mu karere ndetse tunashyire hamwe abaturage bacu binyuze mu guhuza imishinga izafasha rwose imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage bacu”.
Nk’uko Perezida wa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo abitangaza ngo politiki ye y’ibiganiro yerekeza mu bihugu duturanye, ibyo bikaba ari byo bishimangira ibikorwa bya diplomasi, bimaze kuzana iterambere ryiza mu karere.
Yakomeje agira ati: “By’umwihariko, mu rwego rwo kurengera inyungu z’igihugu n’akarere, hagaragaye iterambere. Dushobora kuvuga, nk’ubufatanye bwashyizweho muri 2019 na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hamwe na Repubulika ya Angola mu nzira y’ibiganiro byatangijwe hagati ya Repubulika ya Uganda na Repubulika y’u Rwanda hagamijwe kubungabunga amahoro n’ubwumvikane hagati yacu n’ayo mahanga. Muri urwo rwego nshimishijwe n’ibyavuye mu mishyikirano hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Repubulika ya Zambiya, hagamijwe gukemura amakimbirane mu mipaka yose.
Abakuru b’ibihugu birindwi bitabiriye inama ya Kinshasa ni aba ni ba Perezida wa Uganda, Congo Brazzaville, CAD, Angola, Afurika y’Epfo, Uburundi na DRC.
Naho u Rwanda, Tanzaniya na Sudani byari bihagarariwe na Minisitiri w’intebe hamwe na Kenya na Zambiya. Umuyobozi wa 2 w’umuryango w’abibumbye, Jean-Pierre Lacroix, perezida wa komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Moussa Faki kimwe n’uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi na bo bitabiriye uwo murimo.
Iyi ni inama yo ku rwego rwa 11 rw’inzego zishinzwe gukurikirana ibikorwa byo mu karere y’amasezerano ya Addis Abeba agomba kubera mu Burundi.
UMUHOZA Yves