Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zirahamagarira imitwe itandukanye yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Lubero, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kureka urugamba ihanganyemo na leta ahubwo ikaza gukorera igihugu cyababyaye.
Mu butumwa bwabo bwiswe “va mu gihuru, winjire mu gisirikare ku mugaragaro kugira ngo ukorere igihugu munsi y’ibendera ry’igihugu”, ni kuri uyu wa 24 Gashyantare, ingabo zashishikarije abaturage gushimangira ubufatanye hamwe n’ingabo z’igihugu. Nk’uko byakomeje bivugwa n’umuvugizi w’igisirikari muri aka karere, Kapiteni Anthony Mwalushayi yavuze ko aribwo buryo bwiza bushobora gufasha gukemura ibibazo by’umutekano mu karere.
Yakomeje agira ati: “Uburyo bumwe bukora neza ni ubufatanye hagati y’ingabo n’abaturage. Usibye ADF ikora ibikorwa by’iterabwoba mu karere kacu ka Beni, hari n’abana baho binjiye mu matsinda ya Mai-Mai kandi bifashisha ibikorwa bihohotera abantu gusa.
Uyu munsi twabonye amaboko y ‘urubyiruko bavuga ko ari ba Mai-Mai i Bashu kandi birababaje kuko bica barumuna babo. Ntamuntu numwe ushobora kumva ko burya, umunyekongo ashobora kwica umunye congo kubw’inyungu ze, ntidushobora kubyihanganira rero. Ubutumwa bwonyine nshobora kohereza urubyiruko rutarasobanukirwa ni uko ubuzima bwabantu ari cyo , bamenye ko ubuzima bw’abantu bufite agaciro gakomeye nk’uko. Bagomba rero gusobanukirwa n’iri jambo rigira riti”va mugihuru vuba “bakareka ibidukikije bikabaho byigenga kugira ngo iterambere ry’akarere kabo riboneke”
Kapiteni Anthony Mwalushayi yongeyeho ati: “Tugomba gukorera hamwe, niba dukeneye gukoresha intwaro, ingabo zirahari, iyandikishe ku mugaragaro hanyuma ujye gukorera igihugu k’umugaragaro. “
UMUHOZA Yves