Itangazo rya leta ya Ukraine ryasubiwemo n’ibiro ntaramakuru bya Ukraine, Interfax, rivuga ko intambara irimo kubera mu mihanda ya Kyiv, umurwa mukuru w’iki gihugu.
Rigira riti: “Hari intambara mu mihanda y’umujyi wacu muri uyu mwanya”.
Rimenyesha ababa muri uyu mujyi kuguma mu mazu kandi bakirinda kwegera amadirisha cyangwa amabaraza.
Uyu munsi n’uwa gatatu igirisirikakre cy’Uburusiya gitangiye igitero gikomeye muri Ukraine nyuma y’aho ibiganiro hagati ya leta y’Uburusiya n’ibihugu byo mu Burengerazuba ntacyo bigezeho
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine arasaba ibiganiro na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya kugira ngo intambara ihagarare, ni inyuma y’aho Kremlin itangarije ko Uburusiya bwiteguye kuganira n’ubutegetsi bwa ukraine.
Reuters ivuga ko ibibombe biremereye byumvikanye, biherekejwe n’amasasu menshi mu turere tw’uburengerazuba bw’umurwa mukuru Kyiv.
Amakuru ava muri icyo gihugu avuga ko hari intambara ikomeye muri Kyiv.
Giciye ku rubuga rwa Facebook, igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko “intambara zidahagarara zirimo kuba” mu karere ka Vasylkiv muri uwo mujyi
Kivuga kandi ko cyasubije inyuma igitero cy’ingabo z’Uburusiya ku kigo cya gisirikare kiri mu murwa mukuru Kyiv.
BBC