Umugore w’imyaka 38 y’amavuko amaze kwibaruka abana 37 , yashingiwe afite imyaka 12 yatangiye kubyara bwa mbere afite imyaka 13 y’amavuko none ubu yabaye ikirangirire .
urugero :Daily Monitor uwo mugore uzwi kw’izina rya: Maria Nabatanzi Babirye utuye mu cyaro cya Kambilizi, akarere ka Mukono, Igitangaje kuri uwo mugore ni uko abo bana bose yababyariraga mu rugo uretse umuhererezi dore ko yanavutse Ari umwe kubidasanzwe kuri uwo mugore, dore ukuntu abo bana bagiye bavuka: ubwa mbere yabyaye impanga z’abana babiri incuro 6 (2*6),ubwa kabiri yabyaye batatu inshuro enye (3*4) ubwa gatatu yabyaye bane incuro eshatu (4*3) ubwa kane yabyaye umwe(1) ubu ufite amezi 4.
Muri abo bana, 10 ni abakobwa abasigaye ni abahungu, abo mubona imfura ifite imyaka 23 muri abo mubona hari abandi bagiye kwiga mu gitondo ,gusa yabajijwe niba ntampungenge Yaba afite zo kongera kubyara abandi avuga ko umugabo we yamutaye akimara kubwirwa nabaganga kuboneza bitashoboka kuri uriya mugore ko abigerageje ko yahita apfa nawe yigiriye inama yo guta urugo.
Uyu mugore abajijwe Aho avana ifunguro yasubije avugako batari baburara ho narimwe ,atI Kandi namashillingi natangiye kuyabona kuko Aho dutuye amazi n’ikibazo cy’ingutu ,iyo nahoreje abana banjye kuvoma mbona ayo kugurisha abaturanyi ni ukuvugako rero ngeze Aho gutungwa n’urubyaro nabyaye, arongera ati n’umugabo wanjye ashaka agaruke mu rugo kuko ubu ntampungenge ngifite, burya Koko urukwavu rwakuze rwonka abana.
Mubyukuri Koko burya inyana ni iyamweru nanjye ngeze Aho kubyemera uyu mugore yatangarije abanyamakuru ko na Se umubyara yabyaye ABANA 45 ariko we itandukaniro ni uko yagiye ababyara kubagore batandukanye ariko nawe hari Aho yabyaraga ABANA bane ingunga imwe akaba ariyo mpamvu abaganga bamubujije kuboneza urubyaro ngo dore ko Ibyo kubyara abana benshi ingunga imwe Ari uruhererekane mu muryango wabo.
Mudahemuka Camille