Abasirikare ba Uganda baherutse kugera i Ituri, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Congo bitwaje intwaro n’amasasu menshi , bashinze ibirindiro kukibuga cy’indege mu gace ka Boga, Abaturage baho bategereje ko umutego bateze wo kurwanya inyeshyamba za ADF washibuka.
Boga, ni agace ko muri Irumu, kibasiwe n’ibitero byinshi byitwaje intwaro, cyane cyane byibasiye ibitaro muri Kamena umwaka ushize, bitwitse mu gitero cyagabwe na ADF (Allied Democratic Force). Imiterere yubuzima yonyine muri kariya karere, yari ishyigikiwe n’abaganga batagira umupaka Médecins sans Frontières, ikigo kiracyategereje gusubizwa mu buzima busanzwe.
Mu mpera z’Ugushyingo gushize, babyumvikanyeho na Kinshasa, ingabo za Uganda zinjiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere muri Kivu y’Amajyaruguru nyuma, mu mpera za Mutarama, ijya muri Ituri, izi ntara ebyiri zituranye na Uganda.
Iki gikorwa kigamije kurwanya inyeshyamba za ADF, zirangajwe imbere n’umutwe wiyitirira idini ya isilamu (IS) nkishami ryawo muri Afurika yo hagati, zishinjwa ubwicanyi bwinshi bwabereye mu burasirazuba bwa DRC n’ibitero by’inyeshyamba zigendera kumahame ya kisiramu ku butaka bwa Uganda.
Boga, iri hafi cyane ya Kivu y’Amajyaruguru nko muri kilometero 20 uvuye aho ikorera, i Kainama, ingabo za Uganda zashizeho ibirindiro bibiri bya gisirikare.
Mu mpera z’icyumweru gishize, abasirikare bari bagihugiye mu gukora amasuku, kubaka aho baba ndetse n’ubwiherero.
Umusirikare wa Uganda yagize ati: “Twaje kurwanya ADF, abanzi basanzwe ba Uganda na Congo, tugiye kubahiga kugeza tubarimbuye kugirango Abanyekongo bongere babeho mu mahoro”.
Umwe mu bayobozi bakuru mu buyobozi bwa gisirikare bwa Congo yemeza ko ingabo za DRC (FARDC) zashyizeho “amatsinda arenga 60” mu karere kugira ngo arwanye inyeshyamba.
Ku birometero bigera kuri 70 bitandukanya Kainama n’umudugudu wa Burasi, ku mupaka wa Uganda, umunyamakuru wa AFP yabaruye hafi icumi muri bo, atura mu gihuru, mu midugudu yatereranywe nyuma y’ibitero by’abantu bitwaje intwaro cyangwa se akaba atari kure y’amazu. Abasivili bari kugenda buhoro buhoro basubira mu ngo zabo.
Abasirikare baturutse mu majyaruguru ya Kivu boherejwe mu karere ka Irumu, aho ibitero bya mbere bikomeye byakozwe na ADF byatangiye mu 2020.
Umuyobozi w’ishami rya Babanilao Tchabi yagize ati: “Nishimiye iyi nkunga yatanzwe n’abasirikare ba FARDC nasabye kuva kera. Abaturage bo muri aka gace hafi 80% bakuwe mu byabo bitewe n’umutekano muke w’inyeshyamba. Mu Gushyingo, igitero cyagabwe na ADF cyahitanye abantu 23, barimo n’umugore wa Babanilao Tchabi.
Jeanpy Kisembo, umuturage wo muri aka gace yagize ati: “Turashaka kubona ibintu bifatika, kubera ko inyeshyamba zitari kure aha.”
“FARDC iri kumwe n’abasirikare ba Uganda, barategura ibikorwa byo guhasha umwanzi , ndetse bakora n’amarondo .
Byongeye kandi, muri Boga, Tchabi cyangwa mu gace kegeranye ka Mitego, amakimbirane aragaragara hagati y’abaturage bamwe na bamwe na “Banyabwisha”, Abanyekongo bakomoka mu Rwanda rwa kure, bamwe muri bo bakaba baregwa ubufatanyacyaha na ADF.
“Muri mwebwe, harimo n’abafatanya na ADF!”, ibi byavuzwe na Colonel Siro Simba, umuyobozi w’akarere ka Irumu, ageza ijambo kuri Banyabwisha.
Colonel Siro Simba yagize ati: “Umwanzi wacu ni ADF. Abayifasha bose, tuzabahiga, nta kurobanura. (Alprazolam) ” yakomeje agira ati: “Ufite ubushake wese naze dufatanye na FARDC n’inshuti zacu za gisirikare za Uganda ziri hano duhige izo nyeshyamba tuzimareho .”