Imiryango itegamiye kuri leta ibarizwa muri kivu y’amajyepfo yoherereje umukuru w’igihugu n’abandi babishinzwe bitabiriye inama y’amasezerano ya Addis Abeba yabereye i Kinshasa ku wa 24 Gashyantare 2022 basaba kubahiriza amasezerano y’amahoro n’umuntekano muri Congo.
Muri iyi baruwa yandikiwe Umukuru w’igihugu, yagaragaje impungenge nyuma y’uko muri iki gihe bigaragara ko ishirwa mubikorwa rya y ’amasezerano yo kugarura amahoro n’umutekano,muri kivu y’amajyepfo bigenda biguruntege ,kandi nyamara impande zombi zarayashyizeho umukono .
Iyi miterere y’abaturage yiyemeje kuguma hamwe n’abasirikare ba FARDC mu rwego rwo kurengera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera ko abo baturage bo babonako bahejwe kumutungo kamere w’igihugu .
Bityo muri iyo myanzuro, basabye ko ingabo z’amahanga zose ziri muri kiriya gihugu murwego rwo kubungabunga amahoro ndetse numutekano kuva kubutaka bwa Congo( DRC),kandi ko ubuyozi bwigihugu bwabafasha kwihutisha gushyira mubikorwa iki cyemezo kuko bigaragara ko inshingano zabo zidatanga umusaruro muri rusange .
Umuyobozi w’intara ya kivu y’amajyepfo Theo Ngwabije yari yatangaje ko uwo mujyi usa n’utariho haba mu bukungu no mu mibereho rusange y’abaturage ubarizwa muri iyo ntara asaba ko uwo mujyi waba wamaze kuvugururwa bitarenze tariki ya 1 Werurwe 2022, kugeza ubu bikaba bigaragarako nta kirakorwa
Twabibutsa ko inama ya 10 y’amasezerano y’ibikorwa bya Addis Abeba yabereye i Kinshasa kuva ku wa 24 kugeza ku wa 25 Gashyantare maze ihuza abakuru b’ibihugu benshi baturutse muri Afurika yo hagati no mu karere k’ibiyaga bigari.
UWIMANA Adeline