Abakandida 2 ku mwanya wa Perezida wa Repubuika ,bahoze ari abakozi b’ikinyamakuru Umuseso bamaze gutangaza ko biteguye guhangana n’umukadida wa FPR mu matora azaba mu mwaka wa 2024
Abo ntabandi ni Depite Frank Habineza uyobora Ishyaka Democratic Green Party na Didace Gasana ,uba mu buhungiro muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Prime Media Rwanda, Dr Frank Habineza yemeje ko azongera akiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Yagize ati “Yego rwose.”
Muri iki kiganiro, Dr Frank Habineza avuga ko hari abanenze kuba yarahanganye na Perezida Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu,Ati “Kagame afite ishyaka rye ahagarariye nanjye mfite ishyaka ryanjye mpagarariye. Yose ni amashyaka yemewe n’amategeko. Ndi umusazi gute?”
Urubuga Wikipedia.org ruvuga ko uyu Depite Frank Habineza yabaye Umunyamakuru w’ibinyamakuru byandikaga icyo gihe bikaza guahagarikwa na Leta y’urwanda aribyo; Rwanda Newsline n’ UMUSESO ahagana mu mwaka wa 2002,icyo gihe Depite Frank Habineza yari Umunyeshuri muri Kaminuza y’uRwanda iButare .
Dr Frank Habineza waje ku mwanya wa nyuma akagira amajwi 0,48% avuga ko nubwo atishimiye aya majwi ariko bemeye gutsindwa ndetse bazakomeza,Depite Frank Habineza akaba yarabaye umunyamakuru mu kinyamakuru cy’Umuseso cyandikwaga mu Kinyarwanda,ndetse na Newsline cyandikaga mu cyongereza byose byari bikuriwe na Charles kabonero.
Taliki ya 23 Gashyantare 2022, Didas Gasana wamenyekanye cyane nk’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru UMUSESO, kuri ubu ubarizwa mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda,nawe yamaze gutangaza ko ari umwe mu bazahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri 2024.
Mu nkuru ya The Chronicles ku rubuga rwabo rwa twitter batangaza ko, Didas Gasana yamaze kwemeza kuzaba umwe mu bifuza guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu muri 2024, ndetse akaba abaye uwa kane wifuza kuzahatana muri ayo matora.
Ubwanditsi
Bishoboka gute ko umuntu uvuga ko yahunze igihugu agaruka kwiyamamaza Ku mwanya usumba iyindi mu gihugu?ubwo se koko aba yarahunze?Rukokoma & Ingabire V baraje hanyuma ngo @paulkagame n’umunyagitugu,yaba ar’umunyagitugu bakiyamamazanya nawe kdi baramutukaga?