Amafoto yatangiye guhererekanwa mu gihe abategetsi b’Uburusiya na Ukraine bari mu biganiro ku ntambara irimo kubahuza, ibyo biganiro bikaba birimo kubera ku mupaka igihugu cya Ukraine gihana na Belarus.
Mbere y’uko iyo nama itangira, perezida wa Ukraine yavuze ko igihugu cye cyifuza ko intambara ihita ihagarara n’ingabo z’Uburusiya zikava muri icyo gihugu.
Hagati aho, Uburusiya bwo buvuga ko hashyirwaho amasezerano impande zose zifitemo inyungu.
Ku munsi wa gatanu nyuma y’aho ingabo z’Uburusiya zinjiriye muri Ukraine, intumwa z’ibyo bihugu bibiri zatangiye ibiganiro bigamije kurangiza iyo ntambara.
Ibiro bya prezida wa Ukraine bivuga ko bishaka ihagarikwa ry’intambara n’ivanwa ry’ingabo z’Uburusiya muri icyo gihugu.
Hagati aho, Vladimir Medinsky uyoboye intumwa z’Uburusiya mu biganiro avuga ko bashaka amasezerano afitiye inyungu impande zose.
Mbere y’uko iyo nama itangura, perezida Volodymyr Zelensky yahamagariye ingabo z’Uburusiya gushyira hasi intwaro,ahita asaba ishyirahamwe ry’ubumwe bw’i Burayi kwemerera Ukraine kuryinjiramo.
Uwineza Adeline