U Rwanda rwifatanyije na Afurika mu kwizihiza Isabukuru y‘Umunsi Nyafurika wahariwe gufatira ifunguro ku ishuri urimo kuba nshuro ya 7, ukaba uba buri mwaka taliki ya 1 Werurwe, hagamijwe kuzirikana umusaruro w’ifunguro ryo ku ishuri ku buzima, uburezi ndetse n’ubukungu bw’abaturage n’Igihugu muri rusange.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku Isi (WFP) batangije icyumweru cyahariwe gahunda yo kugaburira abana ku ishuri mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Nyafurika wo gufatira ifunguro ku ishuri muri uyu mwaka wa 2022.
Icyo cyumweru cyatangiye kuri uyu wa Mbere taliki ya 28 Gashyantare 2022 kikazageza ku wa Gatatu Werurwe 3 Werurwe 2022. Ku rwego rw’Igihugu, iki cyumweru cyatangirijwe ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ayabaraya mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Uyu munsi washyizweho muri Mutarama 2016 binyuze mu mwanzuro w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), aho ibihugu by’Afurika biwizihiza buri mwaka mu kuzirikana umusaruro mwiza amafunguro agaburwa ku ishuri ashobora kugira ku iterambere rirambye.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’Igihugu kandi bigamije gukangurira no kugira uruhare mu guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku ishuri mu Rwanda (NSFP), yashyizweho ku bana bose biga mu mashuri abanza mu Rwanda kuva mu Ukwakira 2021.
Gutanga amafunguro ku ishuri bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abana, imirire, imikorere y’amasomo, hamwe n’akazi kazaza- kandi birashobora kuba inzira ikomeye yo kubaka ubushobozi bw’abayobozi mu Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Gaspard Twagirayezu, yagize ati: “Mu gihe twizihiza isabukuru ya karindwi, Leta y’u Rwanda ishyize imbere uburezi bufite ireme, kandi ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ifatwa nk’imwe mu nkingi za mwamba kugira ngo iryo reme rishoboke.”
Twagirayezu avuga ko muri iyi gahunda, Leta y’u Rwanda itanga 40% by’ikiguzi cy’ifunguro mu gihe ababyeyi bashishikarizwa gutanga 60%. Nanone kandi Leta imaze kubaka ibikoni 2,648 mu kongera ibikorwa remezo byoroshya iyi gahunda igamije no guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi mu muryango nyarwanda.
Hashyizweho ibikorwaremezo n’ amabwiriza ngenderwaho n’ibikorwa byo gutanga amafunguro ku mashuri
Minisitiri Twagirayezu akomeza avuga ko usibye imisanzu y’amafaranga n’ibikorwaremezo, hashyizweho amabwiriza ngenderwaho n’ibikorwa byo gutanga amafunguro ku mashuri, byemezwa, kandi bikwirakwizwa mu 2021, ngo hashyirwaho uburyo bwo kuyobora, gucunga, no guhuza ibiryo by’ishuri mu nzego zose z’ubuyobozi.
Muri iyo gahunda, WFP itanga uruhare rw’amafunguro 117,000 mu bihugu 136 yo mu Gihugu binyuze muri gahunda yayo yihariye yo kugaburira abana ku ishuri (HGSF) ifatanyamo na MINEDUC n’abandi bafatanyabikorwa.
Iyo gahunda itanga ubufasha bw’imbonezamirire mu mashuri ikanubaka ubushobozi bw’abahinzi mu bijyanye no guhinga ndetse no kugemura ibiribwa bikenewe mu mashuri baturanye. Iyo gahunda nanone irema amahirwe yo kwiga ndetse no kubaka ubushobozi bugira uruhare rukomeye mu iterambre no kwagura gahunga y’Igihugu yo kugaburira abana ku ishuri.
Umuyobozi wa WFP mu Rwanda Edith Heines, yavuze ko mu izina rw’abafatanyabikorwa bose mu gutanga amafunguro ku ishuri bifuje gushimira Leta y’u Rwada uburyo yiyemeje guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ku bana bose bari mu mashuri.
Heines yakomeje avuga ko WFP n’abafayantabikorwa batangiye gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2002, anashimangira ko batazigera bacika intege muri urwo rugendo.
Umuhango wo gusoza iki cyumweru cyahariwe gufatira amafunguro ku ishuri, biteganyijwe ko uzabera mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Kiyonza mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.
Kugeza mu mwaka wa 2021 abanyeshuri 1,457,757 bo mu mashuri y’incuke,abanza n’ayisumbuye bya Leta n’afashwa na Leta yose agera ku 2440 ni bo bagerwaho n’iyi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.
Nkundiye Eric Bertrand