Nyuma y’iminsi irindwi gusa u Burusiya butangije intambara muri Ukraine, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) ryatangaje ko abasaga miliyoni bamaze guhunga.
HCR yatangaje ko nta gikozwe, intambara yo muri Ukraine ishobora gusiga amateka y’impunzi nyinshi muri iki kinyejana.
Uyu muryango watangaje ko mu gihe imirwano igikomeje muri Ukraine, hitezwe izindi mpunzi nyinshi zizagera kuri miliyoni enye, muri miliyoni 44 zituye icyo gihugu.
Kuva intambara yatangira kuwa Kane w’icyumweru gishize, HCR igaragaza ko nibura buri munsi abasaga ibihumbi ijana bambuka bajya gushakira ubuhungiro mu bindi bihugu.
Uyu muryango watangaje ko nubwo Syria kuri ubu ari yo ifite umubare munini w’abantu bahunze guhera mu 2013 aho basaga miliyoni 5,7, abo muri Ukraine bashobora kurenga uwo mubare byongeye ko ho bari guhunga ku muvuduko udasanzwe.
Nko muri Syria, byasabye amezi atatu ngo abasaga miliyoni bahunge mu gihe muri Ukraine byasabye icyumweru kimwe.
Kugeza uyu mwanya impunzi zisaga miliyoni zimaze kuva muri Ukraine mu cyumweru kimwe gusa,bivuze ko niba ntagikozwe ngo iyi ntambara ihagarare uyu mubare uzakomeza kwiyongera.
UMUHOZA Yves