Mu gicuku cyo kuwa gatanu, Perezida Volodymyr Zelensky yabwiye abanyaburayi ati “nimubyuke” mu gihe havugwaga umuriro ku ruganda rutunganya ingufu kirimbuzi uvuye ku bisasu by’Uburusiya.
Abanyaburayi ntibaribagirwa akaga bahuye nako ubwo habaga impanuka y’uruganda rw’ingufu kirimbuzi rwa Chernobyl mu 1986.
Perezida Zelensky yashyize video kuri Twitter avuga ati: “Uruganda runini cyane Iburayi rw’ingufu kirimbuzi ubu rwafashwe n’umuriro”.
Yashinje ingabo z’Uburusiya kurasa ku bushake kuri ‘reactors’ z’uru ruganda rwa Zaporizhzhia zikoresheje ibifaru.
Uburusiya ntacyo bwavuze ku byo bwashinjwe na Zelensky kuri uru ruganda rutanga igice kinini cy’amashanyarazi muri Ukraine.
Perezida Joe Biden wa Amerika hamwe na Rafael Grossi ukuriye ikigo mpuzamahanga gishinzwe iby’ingufu kirimbuzi (IAEA) bavuganye na Zelensky ku kibazo cya Zaporizhzhia.
Minisitiri w’intebe wa Canada yavuze ko amaze kuvugana na mugenzi we Zelensky nyuma y’ibitero by’Uburusiya kuri uru ruganda, ibitero yamaganye asaba ko “bihita bihagarara”.
IAEA yasabye guhagarika ikoreshwa ry’intwaro hafi y’uru ruganda, iburira ko habaho akaga gakomeye mu gihe ‘reactors’ z’ingufu kirimbuzi z’uru ruganda zafatwa n’umuriro
UMUHOZA Yves