Benshi bakomeje kwibaza kuri Padiri Nahimana Thomas wahoze ari umupadiri ariko ubu akaba yarihebeye ibikorwa bya Politiki by’umwihariko birwanya ubutegetsi bw’uRwanda.
Abazi neza uyu mugabo bemeza ko kubisanzwe gukora politiki ari uburengazire bwe, ariko igikomeje gutera amakenga ari umurongo wa Poliki y’urwango,ivangura rishingiye ku moko no kwanga urunuka Abatutsi akomeje gushyira imbere no kubikangurira abandi agamije kubiba urwango n’amacakubiri mu Banayarwanda
Ubusanzwe uyu mugabo ni umuyobozi w’ Ishyaka Ishema akaba azwiho kubiba amagambo y’urwango, no kuba imbata y’ibitekerezo by’Abaparimehutu akoresheshe umuyoboro wa Youtube we uzwi nka “ Isi n’Ijuru TV ” n’ikinyamakuru le Prophete.
Mu mwaka wa 2017 yagerageje kuza mu Rwanda agamije kwicara mu ntebe yo mu Rugwiro ariko akumirirwa i Nairobi muri Kenya nyuma yaho urwego rushinzwe abinjira n’abasoka muri icyo gihugu rusanze atujuje ibyangombwa bimwemerera gukomeza mu Rwanda.
Kubera inyota y’ubutegetsi yari afite uyu mugabo akigera mu Bufaransa yahise ashinga guverinoma itemewe n’amategeko ndetse itanazwi n’umuryango w’abibumbye avugako ari Guverinoma y’uRwanda iba mu buhungiro.
Abamuzi neza banemeza ko icyo yari agamije kwari ukwimenyekanisha mu Banyarwanda baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda agamije amaronko aturuka mu bayoboke b’ishyaka rye Ishema.
Azwiho kuba ku isonga ry’uduco tw’abahakanyi n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi biganje mu bihugu by’uburayi.
Umwaka wa 2020-2021 wo wasize umushyize hanze nyuma yo gutuburira Abanyarwanda baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda aho yabemezaga ko azi neza ko Perezida Paul Kagame atakiriho ariko nyuma biza kugaragara ko yishakira Views kuri shene ye ya Youtube, hakiyongera ho urwango afitiye ubutegetsi bw’u Rwanda.
Padiri Nahimana ni Muntu ki?
Padiri Nahimana Thomas akomoka muri Diyoseze ya Cyangugu akaba ari naho yakoreye imirimo y’ubusaserodoti. Avuka mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.
Padiri Nahimana ubu afite imyaka 51 y’amavuko . Yatangiye kumenyekana mu ruhando rwa politiki ubwo yashingaga ikinyamakuru ‘le Prophete’mu mwaka wa 2005 .Icyo kinyamakuru ni nacyo yagiye akoresha mu gusakaza ibitekerezo bya Giparimehutu, guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi , gusebya no guharabika ubutegetsi bw’u Rwanda kuko kuva icyo gitangazamakuru cyashingwa, gitangaza amakuru yuzuye urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko, biranga uyu muhezanguni Padiri Nahimana.
Nahimana yaje kwinjira mu bikorwa bya politiki ku buryo bugaragara ku wa 28 Mutarama 2013 ashinga ishyaka yise “Ishema ry’u Rwanda” aribera Umunyamabanga Mukuru.
Kiliziya Gatulika yitandukanyije nawe rugikubita
Padiri Nahimana wakoraga inshingano z’ubusaserodoti muri Paruwasi ya Muyange muri Diyoseze ya Cyangugu, yaje guta intama yashinzwe ajya mu Bufaransa nyuma yo kuvugwaho imyitwarire itari myiza no kunyereza umutungo. Ageze no mu Bufaransa yakomeje iyo mirimo y’ubusaserodoti na politike.
Tariki ya 19 Mata 2013 Uwari Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu, Jean Damascène Bimenyimana yafashe icyemezo cyo guhagarika Padiri Nahimana kubera gutandukira inshingano ze za gisaseridoti akijandika muri politiki y’ivangura.
Ashingiye ku mvugo n’inyandiko za Padiri Nahimana washinze “Ishema”, Musenyeri wa Arikidiyoseze ya Kigali, Thadee Ntihinyurwa ashimangira ko Padiri Nahimana ntacyo yageza ku Banyarwanda.
Musenyeri Ntihinyurwa anemeza ko, Padiri Nahimana Thomas n’Ishyaka rye yashinze ridashobora kuyobora cyangwa guharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bitewe n’ingengabitekerezo rutwitsi bimubamo.
Yagize ati:”Ntabwo mfite gahunda y’ishyaka rye, ariko nkurikije ibyo nagiye numva, nasanze ko atari ishyaka ryagira icyo rimarira Abanyarwanda”.
Yanga urunuka Abatutsi , yuzuye ingengabitekerezo
Nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Abanyarwanda bamaze gutera intambwe nini mu kwigobotora ingoyi y’amoko. Kuri Padiri Nahimana si ko bimeze.Ingengabitekerezo y’urwango ivangura ndetse n’ amacakubiri, ni byo byagiye biranga inyandiko za Padiri Nahimana zanyuze ku rubuga rwe rwa Le Prophete.fr. shene ye ya Youtube “Isi n’Ijuru”. Ibi ni nabyo byakunze kuranga imvugo z’uyu mupadiri mu biganiro yakunze kugirana n’ibitangazamakuru byo hanze. Ni nabyo ishyaka rye ryubakiyeho.
Muri Kanama 2016 mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyitwa “Ikondera Infos”, Padiri Nahimana ashimangira ko yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi.
Nubwo Abanyarwanda bishimiye ubuyobozi buriho buyobowe na Perezida Paul Kagame ku kigereranyo kiri hejuru ya 85% nk’uko ubushakashatsi butandukanye bwabigaragaje, Padiri Nahimana we akomeza kugaruka ku ivangura rye, avuga ko ari “ubutegetsi bw’agatsiko k’abasirikare bavuye i Bugande”.
Mu mvugo z’uyu mu padiri ahakana ko Abatutsi bishwe guhera muri 1959 ngo “ahubwo bahunze ubutegetsi bw’Abahutu”, nyuma y’aho bakagaba ibitero yise iby’”inyenzi byo kumena amaraso y’inzirakarengane kugeza mu 1968”.
Mu mvugo ze zigaragaramo gupfobya Jenoside atangaza ko “igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside ari ubushinyaguzi” kuko bahora batabururwa kandi kigamije “inyungu z’amafaranga” aho imibiri isurwa igihugu kinjiriza amafaranga.
Umufatanyabikorwa wa FDLR
Padiri Nahimana azwiho gukorana no gushigikira umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda wanashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Avuga ko abagize FDLR ari Abahutu bakomeje guhezwa atitaye ku byaha ndengakamere bakoze.
HATEGEKIMANA Claude