Kuri uyu wa 09 Werurwe nibwo Minisitiri b’ububanyi n’amahanga Sergei Lavrov w’Uburusiya na Dmytro Kuleba wa Ukraine bahuriye muri Turkiya aho biteganyijwe ko batangira ibiganiro byo gushaka amahoro y’ibihugu byabo.
Ibi biganiro byabo biteganijwe ko biza kubera mu mujyi wa Antalya kuri uyu wa 10 Werurwe , ku butumire bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turkiya Mevlut Cavusoglu.
Kuva iyi ntambara yatangira, Ibi biganiro nibyo bya mbere bihuje abakuru b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi kuva Uburusiya bwatera Ukraine mu byumweru bibiri bishize.
Gusa andi makuru atugeraho avuga ko,abategetsi muri White House batangaje ko Uburusiya bushobora gukoresha intwaro z’ubumara (chemical and biological weapons) mu bitero ku basivile mu minsi iri imbere
Ni nyuma y’uko kuwa Gatatu Minisiteri y’Ingabo y’Uburusiya nayo yatangaje ko ingabo za Ukraine zajyanye toni 80 za ammonia (ikorwamo bene izo ntwaro) mu mujyi wa Kharkiv
Perezida wa Ukraine we akomeje gusaba ibihugu by’iburengerazuba gufunga ikirere cya Ukraine, mu gihe yerekanaga amashusho y’igitero avuga ko Abarusiya bagabye ibitero ku bitaro by’abasivile mu mujyi wa Mariupol
Abategetsi ba Ukraine basabye kompanyi zindi zikomeye zirenga 50 zigikorera mu Burusiya guhagarika ibikorwa byazo, izo zirimo Johnson & Johnson ikora imiti Bridgestone, Yokohama na Pirelli zikora amapine, gusa zimwe muzo bavuze nka Nestle na Sony zo zahise zubahiriza uyu mwanzuro.
UMUHOZA Yves
Uburusiya bwaba bwariteguye gute ini nigano?
Ese ibi ngirwa hihamo hari icyo byatwara unurusiya?