Ku butegetsi bwa Perezida Emmanuel Macro igihugu cy’Ubufaransa gisa nicyahinduye imyitwarire ku Banyarwanda ndetse n’Abafaransa batuye muri icyo gihugu bakunze kurangwa no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni kenshi mu Bufaransa hagiye harangwa n’abantu nkabo ndetse ubutegetsi bwose bwabanjirije ubwa Perezida Emmanuel Macro ntibugire icyo bubikoraho byanakunze guteza umwuka mubi hagati y’uRwanda n’Ubufaransa. Gusa ubu ingoma zahinduye imirishyo kuko noneho agahuru k’aba bahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa katangiye gushya.
Aba biganjemo bamwe mu banyarwanda bahoze mu butegetsi bwa MRND ariko nyuma bakaza gutsindwa ubu bakaba barahungiye mu Bufaransa bakunze gukorana na bamwe mu bacamanza b’Abafaransa mu gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyari kigamijwe kwari uguhishira uruhare bagize mu kuyitegura no kuyishira mu bikorwa hakiyongeraho gusebya no gusiga icyasha ubutegetsi bw’uRwanda mu nyungu zabo bwite.
Ubu ugezweho n’umunyamakurukazi w’Umufaransa akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru Marianne witwa Natasha Polony ugiye gutangira kuburanishwa n’ubutabera bw’Ubufaransa kubera amagambo yakunze kuvuga ahakana ndetse anapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 yitwaje iturufu y’ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Ariko n’ubwo yakunze kwitwaza iyo turufu guhera mu mwaka 2017, itegeko rigenga ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Bufaransa rihana icyaha cyo guhakana no gupfobya imwe muri Jenoside zemerwa n’Ubufaransa harimo n’iyakorewe Abatutsi mu 1994.
Impamvu Natasha Polony agiye gukurikiranwa n’ubutabera bw’Ubufaransa
Urukiko Rukuru rw’i Paris rugiye gutangira kuburanisha umunyamakuru Natasha Polony kubera ibyaha birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu Munyamakuru yigeze agirana ikiganiro n’ikanyamakuru “ Radio France International” maze ahavugira amagambo yashegeshe imitima y’abacitse kwicumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kubera amagambo yahavugiye yari yuzuyemo gupfobyan no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi .
Icyo gihe yagize ati:” Mu bwicanyi bwakorwaga mu Rwanda mu 1994 ,Ntibyashobokaga gutandukanya abantu babi n’abeza. . Icyabaye n’uko abantu babi bari bahanganye n’abandi bantu babi maze baricana”
Aha Natasha akaba yarashakaga kuvuga ko abatutsi bicwaga n’Interahamwe na Ex Far nabo bari abantu babi bari bahanganye n’abandi babi mu gihe nyamara abishwe baziraga ko ari Abatutsi gusa ntakindi kigendeweho .
Ibi byafashwe nko gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse kubera iyo mpamvu kuwa 18 Werurwe 2018 umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) ushinja Natasha Polony ko amagambo yavugiye kuri Radio France International agamije gupfobya no Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yashakaga kumvikanisha ko abishwe muri Jenoside batazize akarengane n’uko Imana yabaremye ko ahubwo bazize ko bari abantu babi bagomabaga kwicwa nabo bari bahanganye ndetse atangirwa n’ikirego mu butabera bw’Ubufaransa.
Yitabye urukiko kuwa 1 no kuwa 2 Werurwe 2020 maze byanyirarureshwa yisobanura avuga ko ubwo yavugaga ayo magambo atari agamije gupfobyan Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ko yashakaga kugaragaza ubundi bwicanyi bwakozwe na FPR Inkotanyi. Gusa abazi uno Munyamakuru bakemeza ko ibyo gushinja FPR Inkotanyi ubwo bwicanyi ari amakuru y’ikinyoma ashingiye ku marangamutima ahabwa n’udutsiko tw’Abanyarwanda baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bagamije gusebya no guharabika ubutegetsi bw’u Rwanda. (Ultram)
Bw’i Paris bwo bumushinja icyaha cyo gupfobya no guhakana ibyaha byibasiye inyoko Muntu ndetse byemejwe ko ari Jenoside hakoreshejwe amagambo,inyandiko,amashusho ,uburyo bw’itumanaho mu ruhame cyangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1994 bwemejwe n’umuryango w’abibumbye ONU ko ari jenoside ndetse habarurwa Abatutsi basaga 1.000.000 bishwe n’intagondwa zo mu butegetsi bwa MRND.
Ingoma Zahinduye Imirishyo
N’ubwo bimeze bityo ariko hari bamwe mu Banyarwanda byumwihariko baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda batuye mu Bufaransa bakunze kwifashisha abanyamakuru n’abacamanza b’Abafaransa mu gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikigamijwe ari ugusebya no gusiga icyasha ubutegetsi buriho mu Rwanda .
N’ubwo mu myaka yashize bano bantu batakunze gukurikiranwa n’ubutabera bw’Ubufaransa kuri ubu amazi ntakiri yayandi kuko ubutabera bw’ubufaransa bwatangiye kubahagurukira ubu bakaba batangiye kugezwa imbere y’ubutabera bivuze ko n’abandi bari barabigize akamenyero bagomba kurya bari menge
bivugwa kandi ko benshi muri aba Bafaransa bakunze kwijandika mu byaha byo gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi ari abakoreshwa cyagwa bahabwa ibiraka n’abantu barwanya ubutegetsi bw’uRwanda byumwihariko ishyiramwe Jambo ASBL rigizwe n’urubyiruko rukomoka ku bategetsi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri Nahimana na Guverinoma ye iba mu buhungiro, Jean Marie Ndagijimana n’abandi bagamije guhishira no kwikuraho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gusebya Ubutegetsi bw’u Rwanda
Hategekimana Claude