Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba burasaba ibihugu bigize uyu muryango wa EAC kongera ingufu mu gukumira no guhangana n’indwara zandura nyuma y’imvura nyinshi mu bice bitandukanye by’akarere ka EAC.
Iki cyifuzo gikurikira raporo z’icyorezo cyiswe maraliya yo mu mara (Yellow Fever) muri Kenya cyahitanye abantu bagera kuri 3 kuva cyahagera.
Minisiteri y’ubuzima ya Kenya yatangaje ko kuri uyu wa 5 Werurwe 2022 Guverinoma yashyizeho uburyo bwo gutabara bwihuse nyuma y’urupfu rw’abantu batatu bazize indwara ya “Yellow Fever” mu Ntara ya Isiolo, mu burasirazuba bwa Kenya.
Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa n’imibereho myiza y’abaturage, abivugaho yagize ati: “Imvura nyinshi n’ubushyuhe bwinshi byatumye imibu myinshi yanduza indwara ziterwa na virusi .
Yasabye kandi ibihugu by’abafatanyabikorwa ba EAC kumenyesha umuryango w’ubuzima ku Isi (OMS) n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima bw’inyamaswa (OIE) nk’uko yabisabwe kandi akomeza avuga ko icyorezo cya Yellow Fever gishobora gukurikiranwa n’ibindi bizazane niba ntawundi mwanzuro ufashwe.
Yakomeje asaba ibihugu bigize Umuryango wa EAC kongera ingufu mu kugenzura iyi ndwara, no kugerageza gukurikirana ibyo urukingo rw’iyi ndwara.
Ubunyamabanga bwa EAC burasaba ko abantu birinda cyane cyane abana ,ndetse bakagerageza gukoresha inzitiramubu, bakirinda udukoko kandi bakirinda ibikorwa byo hanze mu gihe cy’umugoroba ,dore ko ari cyo gihe cyo kurumwa n’imibu ndetse bagakuraho ahashobora kororokera utu dukoko.
Abarwayi banduye iyi virusi bagaragaza ibimenyetso bikomeye kandi hafi 20% bapfa mu gihe cy’iminsi 7 kugeza 10 (nubwo hariho itandukaniro ryinshi mu bihugu).
Ubunyamabanga bwa EAC burasaba kandi ko ibihugu bigize uyu muryango byafatanya n’abafatanybikorwa mukongera ibikorwa by’itumanaho mubutumwa bwo kurwanya iki cyorezo.
Byongeye kandi, ishami ry’iteganyagihe rigomba gukomeza gukurikiranira hafi no gusesengura imiterere y’ikirere no gusangira amakuru n’andi mashami kugira ngo batange amakuru yizewe.
Umuhoza Yves