Padiri Nahimana Thomas usanzwe yiyita perezida wa Guverinoma yo mu buhungiro akaba yarashinze Ishyaka Ishema arasabwa n’abatari bake kongera kubatizwa ku nshuro ya Kabiri ndetse ngo byaba ngombwa akidumbaguza muri yorodani inshuro zirindwi.
Ibi byatangajwe n’umwe mubahoze ari abayoboke be uzwi ku mazina ya “ Mako Jocker’s” nyuma yaho Padiri Nahimana atangiye kugirana amakimbirane n’abamwe mu bagize Guverinoma ye ya Baringa n’abandi bayihozemo barimo Mukankiko Sylvie .
Mukankiko Sylvie ukunda kwiyita “ Mukankiko w’Umutabazi” ndetse akaba yaranahoze muri Guverinoma ya Baringa ya Padiri Nahima Thomas ariko ubu akaba yaramaze kwitandukanya nawe akunze kunenga bikomeye bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’uRwanda avuga ko ntacyo bashobye usibye gushira inda imbere, ikinyoma, no kwizeza abanyarwanda baba muri iyo mitwe ibitangaza bababeshya ko bazabacyura ku ngufu za Gisirikare byananirana bagakoresha diporomasi, ariko kuriwe akaba asanga igihe amaze muri opozisiyo nyarwanda ikorera hanze ntakintu abona bano bantu bashoboye usibye kuroha abandi no kuzuza ibifu byabo mu mafaranga aturuka mu misanzu yabo baba babeshye.
Urugero rwiza yatanze n’urwa Padiri Nahimana Thomas na Guverinoma ye ya Baringa avuga ko ntacyo bashoboye ndetse ko nta nicyo bateze kuzigezaho mu gihe uburyo bakoramo politiki yabo n’imyitwarire yabo nta mbaraga ndetse nta n’icyerekezo bifite ngo kuko barwanira intabara zabo kuri Youtube gusa ariko urugamba rwabo rukaba rurangirira mu magambo gusa ibikorwa bikabura imyaka igahita indi igataha ubu amaso akaba yaraheze mu kirere .
Nyuma y’aya magambo ya Mukankiko, Padiri Nahimana yagaragaje kutayishimira ngo kuko atiyumvisha ukuntu umuntu nka Mukankiko wahoze ari umuyoboke we ndetse banakoranye igihe kirekire yatinyuka kumusebya mwene ako kageni maze nawe mukumusubiza avuga ko Mukankiko ari umusazi w’inkunguzi ndetse ko umusazi n’inkunguzi ntakindi kibakwiye usibye kwicwa.
Yagize ati:” Mukankiko ni Umusazi w’inkunguzi. Umusazi aricwa, inkunguzi nayo barayica”
Nyuma yaya Magambo Mukankiko avuga ko Padiri Nahimana yamuhigiye ngo akaba yaramuhaye amezi 24 yo kuba yishwe ndetse Ibi bikaba bikomeje gutuma muri Guverinoma ya Baringa ya Padiri Nahimana Thomas no mu ishyaka rye “ ISHEMA” hacikamo ibice bibiri kuko hari bamwe bumva neza ibyo Mukankiko avuga mugihe hakiri n’abandi bizwi ko ari inkoramutima bagitsimbaraye kuri Padiri Nahimana Thomas.
Padiri Nahimana arashinjwa kurangwa n’ikinyoma,igitugu no gushaka kwikubira umutongo w’ishyaka Ishema Party na Guverinoma ye ya Baringa avuga ko ikorera mu buhungiro. Bikomeje gutuma abandi mubo bafatanyije batangira kumwigumuraho ndetse bituma aka gatsiko kayobowe na Padiri Nahimana gatangira gucikamo ibice bibiri ku buryo ubu muri iyo guverinoma bivugwako harimo intambara y’ubutita ishobora gutuma kano gatsiko gasenyuka cyangwa kagacikamo ibice nk’uko byagendekeye umutwe wa RNC .
Arashinjwa kandi gusuzugura no kudatega amatwi abo bafatanyije umushinga wo guhungabanya uRwanda hakiyongeraho kuba iyo mishanga yose yirirwa ayikorera kuri youtube ariko Nyamara akaba ari ntabikorwa bifatika .
Ibi bifatwa n’abamwe mubari kumwagana ko ntabushobozi afite bwo kuba yayobora cyangwa guhuza abantu n’ubwo ngo akunze kubakangisha ko abarusha amashuri ndetse ngo akaba ari nawe washinze iyo Guverinoma.
N’ubwo nawe abarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda Mukankiko Sylvie akomeje gushira hanze imokorere idahwitse y’abayobozi b’imitwe n’amashyaka irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda byumwihariko Padiri Nahimana Thomas byatumye benshi muri bo bamugirira ishyari ariko nawe akaba akomeje guhangana nabo akoresheje urubuga rwe rwa Youtube yise “ Mukankiko w’Umutabazi”
Kuri we avuga ko bitewe n’ ibyo yaboneye muri ayo mashyaka ntanarimwe azongera kujyamo ko ibitekerezo bye azajya abinyuza ku mbuga nkoranyamabaga ze
Hategekimana Claude