Nyuma y’uko ibihugu byinshi biba biharanira kubaka igisirikari cy’igihugu kuburyo bwisumbuyeho, kugeza ubu leta y’ Amerika ivuga ko Korea ya Ruguru iherutse kugerageza uburyo bushya bwo kurasa misile zamkugeragezabukiranya imigabane, mu byo bise “guhembera intambara gukomeye”.
Pyongyang yo ivuga ko tariki 26 Gashyantare ndetse no muri Werurwe yagerageje ibikorwa byo guteza imbere ubutasi ku byogajuru.
Gusa kugeza ubu Washington igaragaza ko ifite ubwoba kuko yo ivuga ko iryo gerageza ryari ibikorwa bishobora kuba bibanziriza iraswa nyirizina rya misile zigera kure cyane.
Igiteye ubwoba bukabije Amerika ni uko bene izi misile zishobora kugera no muri Amerika kuko hafi zishobora kuraswa ari muntera irenga 5,500km. Zikoze ku buryo zigenda ziriho intwaro kirimbuzi. (https://basicbluesnation.com/)
John Kirby umuvigizi wa Pentagon yavuze ko kugerageza ishuro ebyiri ibibitwaro kwa Korea ya Ruguru “ari uburyo bushya bwo kurasa misile zambukiranya imigabane”
Yongeraho ati: “Byari ukureba uko ubu buryo bushya bumeze mbere yo kugerageza nyirizina ibi bisasu mu gihe kiri imbere, bashobora kubikora mu buryo busa no kohereza icyogajuru.”
Kirby avuga ko iri gerageza rinyuranyije n’imyanzuro myinshi y’akanama gashinzwe umutekano ku isi kandi rizamura umwuka mubi n’impungenge z’umutekano mu karere.
Misile za Korea ya ruguru zitwa Hwasong-12 zishobora kuraswa ku ntera ya 4,500km mu gihe Hwasong-14 zo zishobora kuraswa ku ntera irenga 8,000km.
Amerika, Uburusiya, n’Ubushinwa nibyo bihugu gusa bifite misile zifite ubu bushobozi.
Perezida Kim Jong Un yaburiye ko azahagurutsa “ibyogajuru byinshi” vuba, ibyo Washington na Seoul bibona nko gushaka ahubwo kugerageza tekinoloji ya ziriya misile ziraswa kure.
Umunyamakuru wa BBC i Seoul dukesha iyi nkuru ,avuga ko Amerika n’inshuti zayo bongereye ubutasi no kugenzura Korea ya Ruguru kandi hashobora gutangazwa ibihano birushijeho kuri yo.
Iki gihugu gisanzwe kizahajwe n’ibihano mpuzamahanga kubera imigambi yacyo yo gutunganya intwaro kirimbuzi.
Pyongyang kugeza ubu ntiragerageza ibisasu kirimbuzi cyangwa iraswa rya misile kirimbuzi zigera kure kuva mu 2017, nubwo Kim Jong Un yagiye avuga ko igihe bibaye ngombwa babikoresha.
UMUHOZA Yves