Igihugu cy’Afurika y’epfo kikaba cyitirwa Intwari Nelson Mandela gifite undi mwihariko ariko mubi kuko aricyo gihugu cya mbere ku isi kirimo ubusumbane bukabije mu mibereho y’abantu kurusha ibindi bihugu.
80% by’umutungo wose w’igihugu wihariwe n’abantu bangana na 10% by’abatuye Afurika y’Epfo!
Ni ibyemezwa na raporo ya Banki y’Isi yasohowe ku wa Gatatu w’Icyumweru. Hari igika kiri muri iyi raporo kigira kiti: “Afurika y’Epfo nicyo gihugu cya mbere ku isi kirimo ubusumbane mu mibereho y’abaturage kurusha ahandi hose ku isi.”
Iki gihugu cyabaye icya mbere mu busumbane mu bihugu 164 byakorewemo ubushakashatsi bwa Banki y’Isi. Ibara ry’uruhu: Intandaro ya mbere y’ubusumbane…
N’ubwo hashize hafi imyaka 30 politiki y’ivangura ruhu rikaze bise Apartheid bivugwa ko yahagaritswe, ibara ry’uruhu riracyari ikibazo mu mibereho y’abatuye Afurika y’Epfo.
Impamvu ituma ibara ry’uruhu riba ikibazo muri Afurika y’Epfo ni uko hari abaturage ba kiriya gihugu bahezwa mu mashuri no ku isoko ry’umurimo ‘bitewe n’ibara ry’uruhu rwabo gusa.’
Ibara ry’uruhu ryirabura rituma Abirabura bo muri kiriya gihugu batakaza amahirwe angana na 41% yo kubona akazi.
Nanone rituma babura amahirwe angana na 30% yo kugera mu mashuri ngo bige baminuze bazihangire akazi cyangwa bagahabwe.
Abatuye Afurika y’Epfo babaho mu busumbane bukabije. 80% by’umutungo w’igihugu bifitwe na 10% by’abagituye
Kubera ko mu gihe cya Apartheid Abirabura bari barahawe ahantu batura bonyine n’Abazungu bikaba uko, byatumye batabona amahirwe yo kwiga no gukora mu bigo bikomeye byashinzwe n’Abazungu.
N’ubwo bigaragara ko hari icyakozwe ngo hagire igihinduka, ariko ingaruka za ririya vangura ryamaze igihe kirekire ziracyagaragara.
Ikindi kigaragara ni uko abagore ari bacye cyane mu nzego zikomeye zifatirwamo ibyemezo haba muri Politiki no mu bukungu.
Ubusumbane buri muri Afurika y’Epfo burakabije ariko hari n’ubundi bugaragara mu bihugu bituranye nayo nka Botswana, Eswatini, Lesotho na Namibia.
Umushahara w’umugore wo muri Afurika y’Epfo n’uwo muri Namibia uri hasi ku kigero cya 38% ugereranyije n’abagabo banganya urwego rw’amashuri.
Haba muri Afurika y’Epfo nyiri izina haba no mu bihugu bituranye nayo nka Namibia indi mpamvu itera ubusumbane ni uburyo amasambu asaranganyijwe.
Muri Namibia abaturage b’iki gihugu bafite inkomoko i Burayi bikubiye 70% bya hegitari miliyoni 39.7 z’ubutaka bwose buhingwa muri kiriya gihugu gisanzwe gifite n’ubutayu bunini bwa Karahari.
Abahanga bakoze buriya bushakashatsi bakoresheje uburyo bita GINI coefficient, bukaba ari uburyo abahanga mu ibarurishamibare n’imibereho y’abaturage bakoresha bapima ubusumbane mu baturage.
Kuba Afurika y’Epfo muri iki gihe iyoborwa n’Abirabura bari bitezweho kuzakura bagenzi babo mu bukene n’ubujiji bari barashyizwemo n’Abazungu mu gihe cya Apartheid ariko bakaba bakiri muri ibi bibazo, biterwa ahanini n’imicungire mibi y’iki gihugu.
Afurika y’Epfo kandi iri mu bihugu bibamo urugomo kurusha ibindi muri Afurika ndetse n’ahandi ku isi.
Raporo ya Banki y’Isi yo mu mwaka wa 2020 ivuga ko Afurika y’Epfo ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 59 n’abandi.
UWINEZA Adeline