Umushakashatsi akaba n’inzobere ku buvuzi bushingiye ku muco Rutangarwamaboko yateye utwatsi amagambo yatangajwe na Minisitiri w’ibikorwaremezo mu Rwanda Kayisire Mari Solange wavuze ko atemera ko hari umuntu ufite ubushobozo bwo gukubitisha undi inkuba.
Ubwo yari mu nama yateguwe n’akarere ka Nyagatare igamije gukangurira abayobozi kurinda abaturage ibiza, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda Kayisire Marie Solange yavuze ko ubundi inkuba ishingiye ku bumenyi (Siyansi) ahakana iby’abavuga ko hari umuntu uyiteza undi ikaba yamukubita.
Yagize ati “Bimwe abandi bantu bemera ko umuntu ashobora guterereza undi inkuba njye simbyemera. Inkuba ni siyansi, nta muntu wagukubitisha inkuba ntibibaho. Ni gute umuntu yakoherereza undi inkuba ikamusanga mu gitanda ikamukubita, ni imyumvire ipfuye.”
Minisitiri Kayisire yavuze ko inkuba ituruka ku gihu cyahuye n’icyokere cyinshi, imvura igashaka kugwa. Yavuze ko habamo uruhurirane rw’imiyaga ishyushye n’ikonje ituma habaho imirabyo n’inkuba byinshi.
Abenshi mu bakurikiranira hafi umuco nyarwanda n’imigenzo gakondo bahise bagaragaza ko hari uburyo inkuba ishobora gukubita umuntu biturutse ku kuba yayitererezwa n’undi muntu ukoresha ubugenge gakondo.
Rutangarwamaboko usanzwe ari impuguke akaba n’umushakashatsi ku buvuzi bushingiye ku muco ni umwe mu batemeranya na Minisitiri Kayisire.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yagize ati” Uyu Mutware we, nako umu Minisitiri da! Ngo yavuze ko nta bantu bafite ubushobozi bwo gukubitisha abandi inkuba! Reka njye noye kwirirwa mvuga, ibyo rubanda rwamusubije birahagije! Dore icyo Ubushakashatsi twakurikuranye neza bwagaragaje kuri ibyo:” Hari mu mwaka wa 2009, ubwo twakurikiranaga umurwayi w’umukecuru wari warasajijwe no kugerageza gushungura umwuzukuru we wari wakubiswe n’inkuba itagira amazi ku manywa y’ihangu byarananiranye kumuvura muri ubu buvuzi mvamahanga twazaniwe by’amahirwe twize tukabuminuza ngo ejo hatazagira ugira icyo yongera kubeshya rubanda yitwaje ayo mashuri cyangwa n’ibindi byose byiswe ubusirimu n’iterambere ,ahubwo ari icinyizamuco n’ihonyantekerezo kd nyine ibivuyemo nabyo sing’ibyo uko rubanda rubifata…..? Gusa Imana y’i Rwanda izakiza Abayo, uwo murwayi hamwe n’abandi batandukanye twakurikuranye muri ubwo bushakashatsi busoza Kaminuza byarangiye tubavuye barakira dukoresheje uburyo bushingiye ku muco wacu.
Rutangarwamaboko avuga ko kugirango bavure uwo mukecuru byabasabye kumukorera ibyitwa ubugangahuzi ari nabyo byamukijije.Ati” By’umwihariko uwo mukecuru we byasabye ko tumukorera Umuhango wo Kugangahura nibwo yagarutse i Buntu n’ubu araho arahumeka arashima Imana y’i Rwanda”
Abahanga mu bya siyanzi bemeza ko inkuba ari uhurirane rw’imiyaga ishushye n’ikonje rubera mu kirere bigatanga imbaraga zikoze mu gisa n’amashanyarazi bitanga umuriro ufite imbaraga nyinshi ushobora kwangiza. Hari abanyarwanda benshi bizera ko hari abantu(Abapfumu n’abarozi) bafite ubugenge bakoresha mu kuba bakubitisha abandi inkuba.