Sosiyete Sivili ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo yateguye ibikorwa byiswe Operasiyo y’iminota 3(Operation 3 Minutes) igamije gusaba Guverineri Theo Ngwabidje Kasi kwegura.
Ib bikorwa biteganijwe guhera kuwa Mbere tariki ya 14 Werurwe 2022. KivuTimes yanditse ko ibi bikorwa bizajya biba guhera saa sita(12h00) bibe mu gihe kingana n’icyumweru cyose.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2022, Umuyobozi wa Sosiyete Sivili Adrien Zawadi yavuze ko mbere yo gutegura ibi bikorwa bisa n’imyigaragambyo babanje kwandikira Perezida Tshisekedi bamusaba kweguza umuyobozi w’intara ya Kivu y’Amajyepfo Theo Ngwabigje.
Adrien Zawadi yavuze ko mu gihe igihe cy’ibyumweru 2 basabye ko Guverineri yakwirukanwa cyarangira bidakozwe, bazatangiza ubukangurambaga bwo kwanga gutanga imisoro ku baturage bose bo muri Kivu y’Amajyepfo. Yagize ati”Amafaranga yacu dusora ntabwo dushobora kwemera ko ajya mu biganza by’umugabo utifitiye icyizere cyo kuyobora”.
Guverineri Ngwabije ashinjwa kuba atita ku bibazo by’abaturage ,aho ubuherutse yanenzwe na benshi biturutse ku myigaragambyo y’abasirikare bakorera mu ntara ye bagiye bambura abaturage ku mabariyeri bavuga ko bamaze igihe batabona uko barya.