Nyuma y’igihe kirekire Tundu Lissu Utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania,ari mubuhungiro noneho yatangaje ko agiye gutahuka ngo kuko ibiganiro aherutse kugirana na Perezida w’iki gihugu, Samia Suluhu Hassan byamweretse ko yiteguye kumucungira umutekano.
Tundu Lissu usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Ishyaka Chadema, ni umwe mu bakandida bari bahanganye na Dr John Pombe Magufuli mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2020, birangira uyu mugabo atsinzwe ariko ntiyemera ibyayavuyemo.
Umwuka mubi hagati ye na Magufuli waje gutuma Tundu Lissu ahungira mu rugo rwa Ambasaderi w’u Budage muri Tanzania, kubera impungege yagaragaje ku mutekano we. Nyuma yaje kuva muri uru rugo ahungira mu Bubiligi.
Muri Gashyantare uyu mwaka ubwo Perezida Suluhu yari yitabiriye inama y’Ubumwe bw’u Burayi n’iy’ Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Bruxelles, yagize umwanya wo kubonana n’uyu mugabo ndetse baraganira. nyuma y’igihe yari amaze mu buhungiro ngo kuko ibiganiro aherutse kugirana na Perezida w’iki gihugu, Samia Suluhu Hassan byamweretse ko yiteguye kumucungira umutekano.
Mu kiganiro Tundu Lissu aherutse kugirana na Start TV, yavuze ko nyuma y’ibi biganiro yiteguye guhunguka.
Ati “Kugeza ubu sinavuga ko turi kubara imyaka kugira ngo ntahe, ntabwo turi kubara amezi ahubwo turi kubara ibyumweru. Perezida Samia yansezeranyije gukemura ibibazo byanjye bijyanye n’umutekano kandi nizeye ko azabikora. (https://gravityhair.com/) ”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko mu biganiro yagiranye na Perezida Suluhu yabonaga ari umuntu umwumva kandi witeguye gufatanya na buri wese mu rugendo rwo kubaka igihugu.
Tundu Lissu yamaze igihe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Magufuli kuko yamushinjaga igitugu no guhonyora inzira ya demokarasi iki gihugu cyari kimaze kugeraho.
Mu 2017 uyu mugabo yarashwe n’abantu bitwaje imbunda, bataramenyekana n’ubu, ari hafi y’urugo rwe mu murwa mukuru Dodoma. Byasabye ko abagwa kwa muganga muri Kenya no mu Bubiligi inshuro zirenga 20 kugira ngo akire.
UMUHOZA Yves